Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, igiye muri Guinée Conakry gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Abakinnyi 21 bagaragaza icyizere ku maso bahagurukanye n’abatoza bane; Mashami Vincent, Jimmy Mulisa, Seninga Innocent na Higiro Thomas n’abandi babaherekeje. Bazabanza kunyura muri Cote d’Ivoire mbere yo kwerekeza i Conakry.

Umutoza Mashami yatoranyije abakinnyi 23 ariko abahagurutse i Kigali ni 21 kuko Bizimana Djihad na Nirisarike Salomon bakina mu Bubiligi bazahurira muri Guinea.

Mu bakinnyi bahagurutse ntiharimo Eric Ngendahimana wa Police FC, n’abanyezamu babiri; Omar Rwabugiri wa Mukura VS na Bashunga Abuba wa Rayon Sports bari bahamagawe ariko basabwa gisigara i Kigali.

Cyiza Hussein Mugabo, kapiteni wa Mukura nawe wari wahamagawe yasigaye kubera kubura ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira Amavubi.

Iyi kipe izaba iyobowe na Haruna Niyonzima nka kapiteni iharugukanye icyizere cyo gushakira amanota atatu hanze y’u Rwanda nkuko IGIHE yabibwiwe na Mashami Vincent.

Yagize ati “Ntabwo twitwaye neza mu mikino iheruka ariko hari icyizere ko umukino utaha uzaba utandukanye. Imikino dukinira hanze abakinnyi nta gitutu kinini kibabaho bituma batanga umusaruro nk’uko byageze muri Ethiopia, Mozambique na Tanzania mu myaka ibiri ishize. Icyizere kirahari kandi tuzakora ibishoboka byose.”

Abakinnyi 23 Amavubi aza kujyana muri Guinea:

Abanyezamu:

Kwizera Olivier (Free State Stars/Afurika y’Epfo)
Kimenyi Yves (APR FC)

Ba myugariro:

Nirisarike Salomon (AFC Tubize, u Bubiligi)
Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC)
Rugwiro Herve (APR FC)
Manzi Thierry (Rayon Sports FC)
Fitina Ombolenga (APR FC)
Imanishimwe Emmanuel (APR FC)
Eric Rutanga (Rayon Sports FC)
Rusheshangoga Michel (APR FC)

Abakina hagati:

Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)
Muhire Kevin (Rayon Sports FC)
Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, u Bubiligi)
Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania)
Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC),
Buteera Andrew (APR FC)
Niyonzima Ally (AS Kigali)
Iranzi Jean Claude (APR FC)

Ba rutahizamu:

Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania)
Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
Usengimana Danny (Tersana SC, Misiri)

Abdul Rwatubyaye na Danny Usengimana barifuza guhesha Amavubi intsinzi ku nshuro ya mbere muri aya majonjora
Bamwe mu bakozi b'ikibuga cy'indege baboneragaho gusuhuza abakinnyi b'amakipe bafana
Haruna Niyonzima na murumuna we Muhadjiri Hakizimana biteguye urugendo
Imodoka yavanye Amavubi kuri Hotel bajya ku kibuga cy'indege
Jackson Rutayisire (iburyo) ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA niwe wagiye uyoboye ikipe
Jimmy Mulisa niwe mutoza wungirije
Kimenyi Yves ashobora kubona amahirwe yo kurinda izamu ry'Amavubi ku nshuro ya mbere
Manishimwe Djabel na Michel Rusheshangoga bakereye urugendo
Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bashobora kuzabanza mu kibuga
Umutoza Mashami asa n'usoma ubutumwa bw'abamwifuriza urugendo rwiza
Meddie Kagere ari mubo abanyarwanda bahanze amaso
Mugabekazi Carine yari yagiye gusezera umugabo we Herve Rugwiro
Nubwo AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona, Ally Niyonzima niwe mukinnyi rukumbi ifite mu Amavubi
Nyuma y'ukwezi kw'igeragezwa muri Suede Yannick Mukunzi wagarutse mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru nawe ajyanye na bagenzi be
Rugwiro mbere yo gusezera umugore we yahamagaye Yannick Mukunzi bakuranye bafata iy'urwibutso
Tuyisenge Jacques yongeye kugaruka mu Amavubi nyuma yo gusiba umukino yatsinzwemo na Cote d'Ivoire kubera imvune
Visi perezida wa FERWAFA Marcel Matiku niwe uyoboye itsinda ryerekeje muri Guinee

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza