Amavubi yageze mu Rwanda yakirwa n’abafana basanganije abakinnyi indabo (Amafoto)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Nzeri 2016 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu yari yagiye gukina na Ghana umukino wa nyuma mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika ikanganya igitego kimwe kuri kimwe yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abafana mbarwa bari bitwaje indabo zo kugaragariza abakinnyi ibyishimo no kubashimira uko bitwaye.

Ku kibuga cy’indege i Kanombe abafana bari bayoboye na perezida Muhawenimana Claude, bategereje ikipe y’igihugu hafi amasaha abiri nyuma yo gutinda ku gihe cyari giteganyijwe bagombaga kuhagerera.

Iyi kipe yakoze nk’ibyo yari yasize isezeranyije Abanyarwanda ko itagiye gutsindwa nubwo wari umukino utagize byinshi usobanuye bakawunganya 1-1, abakinnyi bagisohoka bahawe indabo ndetse abafana babashimira ko bitwaye neza nubwo amanota atatu yose atabonetse ariko umukino wari mwiza.

Kapiteni Haruna yavuze ko na bo nk’ikipe bishimira uko umukino wagenze, bagashimira abayobozi batabatereranye mu gihe hari abavugaga ko uyu mukino ntacyo umaze by’umwihariko anashimira abafana batahwemye kubashyigikira ndetse anasaba abacitse intege kugaruka.

Yagize ati «Wari umukino mwiza. Twari twagiye tuvuze ko tugiye kurwanira ishema ry’igihugu twirengagije ibyo bamwe bavugaga ngo ntacyo umaze. Twakoze nk’ikipe, nubwo twabanje gutsindwa igitego twakoresheje ingufu turishyura nubwo bitari byoroshye kuko twakinaga n’imwe mu makipe akomeye muri Afurika.»

U Rwanda rwaherukaga gukinira muri iki gihugu muri 2003 ubwo rwatsindwaga ibitego 4-2 mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cya 2004 aho mu mukino wo kwishyura ku Mahoro, igitego 1-0 cya Jimmy Gatete cyatumye Samuel Kuffour na bagenzi be bataha bimyiza imoso.

Uyu mwaka u Rwanda rusezerewe mu matsinda mu gushaka itike ya CAN 2017 ari urwa gatatu rufite amanota arindwi runganya na Mozambique ariko ikazigama ibitego byinshi, Mauritius ni iya nyuma n’amanota atandatu mu gihe Ghana ari yo izitabira iri rushanwa rizabera muri Gabon umwaka utaha.

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza