Amavubi yabonye inota rya mbere ku mukino wa kane mu itsinda

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yanganyije na Guinée-Conakry igitego 1-1, biyihesha inota rya mbere mu itsinda H, imaze gukinamo imikino ine.

Umukino watangiye saa cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yakoze impinduka akuramo abakinnyi batanu bari babanje mu kibuga mu mukino ubanza wabereye i Conakry ari bo; Emmanuel Manishimwe, Salomon Nirisarike, Iranzi Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ na Muhadjiri Hakizimana.

Basimbuwe na Rutanga Eric, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel babanje mu kibuga.

Iminota 15 ya mbere Amavubi yageragezaga gukina neza ariko gusatira izamu rya Guinée-Conakry, ntibikunde kubera ubwugarizi bwiza bwa Traore Ibrahima na Sylla Issiaga, ariko rukabona imipira myinshi y’imiterekano.

Guinée-Conakry yagendaga igaruka mu mukino ikoresheje imipira miremire yavaga kuri ba myugariro isanga ba rutahizamu. Ku makosa ya Ombolenga Fitina, ku munota wa 31 iyi kipe ya mbere mu itsinda yafunguye amazamu ku gitego cya Kante Jose Martinez.

Naby Keita wa Liverpool wari witezweho byinshi, yagize ikibazo cy’imvune ku munota wa 42 w’umukino bituma asimbuzwa Soumah Yeydouba.

Mu gice cya kabiri Guinée-Conakry, yatangiranye imbaraga by’umwihariko kuri rutahizamu Kamano wazonze cyane Manzi Thierry ariko we na Abdul Rwatubyaye, bakomeza guhagarara neza.

Ku munota wa 60 habayeho impinduka Manishimwe Djabel asimbuzwa Butera Andrew wagize icyo ahindura hagati mu kibuga, kuko imipira yatangiye gukinwa yerekezwa kuri ba rutahizamu Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge.

Ibi byabyaye umusaruro ku munota wa 78 ubwo myugariro wa Guinea yatakazaga umupira ufatwa na Kagere Meddie ahindura umupira mwiza kuri mugenzi we Tuyisenge yishyurira Amavubi adahagaritse.

Iminota yakurikiweho yihariwe n’Amavubi kuko Bizimana Djihad na Muhire Kevin bagerageje amashoti abiri yashoboraga kubyara ibitego ariko umunyezamu Keita Ally ahagarara neza.

Ku munota wa 93 Amavubi yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ariko Meddie Kagere wari usigaranye n’umunyezamu wenyine atera umupira ufata igiti cy’izamu bituma umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Amavubi: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Djabel Manishimwe, Bizimana Djihad, Meddie Kagere, Tuyisenge Jacques (C), na Muhire Kevin.

Syli nationale: Keita Ally, Traore Ibrahima, Sylla Issiaga, Conte Ibrahim Sory, Seka Ernest Boka, Diawara Amadou, Camara Mohamed Madi ,Kante Jose Martinez, Kamano Francois, Sidibe Ousman, na Keita Naby Deco.

Impinduka eshanu zari zakozwe ku bakinnyi babanza mu kibuga
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Guinea
Aba ba rutahizamu bakina i Burayi bagoye cyane Amavubi mu gice cya mbere
Imipira yose Naby Keita yakoragaho yabaga arinzwe
Inota rimwe ribahesheje icyizere cyo kubona itike
Kamano ahindura umupira wavuyemo igitego
Kante Jose Martinez yafunguye amazamu ku makosa ya Ombolenga Fitina bari bahanganye
Mbere y'umukino icyizere cyo gutsinda nticyari cyinshi
Naby Keita ntabwo yitwaye neza nkuko byari byitezwe kuko yagowe na ba myugariro b'u Rwanda barimo Rwatubyaye
Ntiwari umunsi mwiza kuri Ombolenga
Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali ntabwo witabiriwe cyane
Nta ndirimbo zubahiriza ibihugu byombi zaririmbwe kubera ikibazo cya CD

Andi mafoto kanda hano


Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza