Kwamamaza

Kera kabaye, Amavubi y’abagore agiye kwitabira CECAFA

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 10:49' na Manzi Rema Jules


Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” rifashe icyemezo cyo guhagarika ikipe y’igihugu y’abagore muri 2014, igiye kongera kubaho ndetse initabire imikino ya CECAFA izabera i Kampala muri Uganda mu kwezi gutaha.

Ikipe y’igihugu y’abagore yari yahagaritswe muri 2014 ubwo yari imaze gusezererwa na Nigeria mu gushaka itike y’imikino y’Afurika iyinyagiye ibitego 12-1 mu mikino yombi.

Icyo gihe umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko bashaka kubaka ikipe ikomeye y’igihe kirekire.

Iyi kipe yongeye guhamagarwa muri Nyakanga uyu mwaka, yashyiriweho umukino wa gicuti na Tanzania wari ugamije gususurutsa abashyitsi bari bitabiriye inama ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye mu Rwanda ariko nawo uza gukurwaho nyuma.

Ku busabe bw’umutoza w’iyi kipe, Nyinawumuntu Grace, Amavubi y’abagore agiye kwitabira imikino ya CECAFA izabera muri Uganda hagati ya tariki 11 na 24 Nzeli 2016.

Aganira na IGIHE, Nyinawumuntu yavuze ko ubwo umukino wa gicuti Amavubi yari afitanye na Tanzania wakurwagaho, yasabye ubuyobozi ko bwabandikisha mu makipe azakina CECAFA none byarakozwe ubu igisigaye ni uguhabwa uburyo bwo kwitegura iyo mikino.

Yagize ati “Nabimenye nimugoroba ko tuzajya muri CECAFA, ni ikintu kiza kuba ikipe yongeye kubaho kuko narababaye cyane ubwo batubwiraga ko ihagaritswe ndetse no kubyakira byari byananiye.”

Yakomeje agira ati “Birumvikana nta gihe kinini dufite cyo kwitegura ariko abakinnyi barahari kandi imyitozo twakoze twitegura Tanzania izadufasha. Ubu igikurikiyeho ni ukujya mu mwiherero. Ibihugu byose tuzakina ndabizi, urebye Kenya niyo ikomeye cyane ariko nta mpungenge dufite zo kwitwara neza.”

Ibihugu birimo u Rwanda , Uganda (izakira iyi mikino), Kenya, Tanzania, Sudani, Sudani y’Epfo na Ethiopia byamaze kwemeza ko bizitabira iyi mikino mu gihe Eritrea, Zanzibar, Somalia na Djibouti nabyo bibarizwa muri CECAFA bitaremeza ko bizaza naho Namibia, Zimbabwe na Malawi byasabye kwitabira nk’abatumirwa ariko ntibiremererwa.

Ikipe y'igihugu y'abagore yari imaze imyaka ibiri idakina izitabira CECAFA izabera muri Uganda
Nyinawumuntu Grace(iburyo) aganira na Pieter de Jongh, umuyobozi mu bijyanye na tekiniki muri Ferwafa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved