Amavubi y’abagore yahize kwegukana CECAFA igiye kubera mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abagore yiteguye gushimisha Abanyarwanda yegukana irushanwa rya Cecafa, rigomba kubera i Kigali kuva tariki 19 Nyakanga 2018, rikazitabirwa n’ibihugu birimo Kenya, Tanzania, Uganda na Ethiopia.

Amavubi y’abagore yari amaze imyaka irenga ibiri atabaho, yongeye kubyutswa ahabwa umutoza Kayiranga Baptiste, kugira ngo ayatoze mu irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, rizabera i Kigali kuva kuwa Kane w’iki Cyumweru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Visi Perezida wa Ferwafa, Marcel Habyarimana, yasobanuye ko u Rwanda rwemeye kwakira iri rushanwa kuko cecafa yatanze ibikenewe mu kuritegura, bitandukanye na mbere ubwo ryasubikwaga kuko hari habuze amikoro.

Yagize ati “Ibibazo byabayeho ubushize, ibyinshi byari bigendanye n’amafaranga kuko bari badusabye ko turitegura ariko ubushobozi butaraboneka”.

Akomeza avuga ko ‘hari harimo n’ikindi kibazo kuko batubwiraga ko bazaduha igice kimwe cy’amafaranga noneho ikindi bakazakiduha ari uko u Burundi bwatanze ibigaragaza uko bwakoresheje ayo bwahawe mu gutegura cecafa y’abato, ibintu twe twumvaga bidafite aho bihuriye’.

Habyarimana yavuze ko impande zombi zaje kumvikana, imbogamizi zivaho ari nabwo hemejwe ko rigomba kuba muri uku kwezi.

Ati “Ubu imyiteguro imeze neza, amakipe azaza mu Rwanda tuzayakira neza nk’uko dusanzwe tubizwiho kandi n’irushanwa rizaba ryiza cyane”.

Umutoza Kayiranga Baptiste yavuze ko ikipe afite mu mwiherero imeze neza, yabashije kubona imikino ya gicuti kandi abona ko hari icyo yafashije abakinnyi, ku buryo afite icyizere ko bazitwara neza kuri we intego ikaba ari igikombe cyangwa umwanya wa kabiri.

Kapiteni w’Amavubi y’abagore, Nibagwire, yavuze ko we na bagenzi be bameze neza, biteguye guhangana ariko ashimangira ko mu gihe bazaba bashyigikiwe n’abafana benshi nk’ikipe iri mu rugo, bazegukana iri rushanwa.

Yagize ati “Twebwe turiteguye, ntabwo dushaka gusubiramo amakosa twakoze muri CECAFA iheruka. Icyo nasaba abafana ni uko bazajya baza ari benshi, bakareba urwego rwacu kandi bakadushyigikira, natwe twiteguye kubahesha ishema, intego dufite ni uko igikombe kitajya mu mahanga”.

Imikino y’irushanwa rya Cecafa y’abagore izabera kuri Stade ya Kigali, kwinjira bikazaba ari ubuntu mu rwego rwo korohereza n’abadafite amikoro ariko bashaka gushyigikira umupira w’abagore.

Ingengabihe y’imikino ya Cecafa:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

- Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

- Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

- Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

- Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

- Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

- Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

- Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

- Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

- Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

- Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

Visi Perezida wa Ferwafa Marcel Habyarimana yasobanuye icyatumye u Rwanda rwemera kwakira Cecafa
Kapiteni w'Amavubi y'abagore Nibagwire
Habyarimana ari kumwe n'umutoza Kayiranga Baptiste
Ikipe y'Igihugu y'abagore yahize kwegukana Cecafa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza