Amavubi y’abagore yahigiye gutwara CECAFA arisobanura na Tanzania

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru yageze muri Uganda kuwa Gatandatu aho yajyanye intego imwe yo kwegukana bwa mbere mu mateka igikombe cya CECAFA, iratangira iyi mikino icakirana na Tanzania.

U Rwanda rurakina umukino wa mbere na Tanzania izwi ku izina rya Kilimanjaro Queens ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Ikipe y’u Rwanda ntiyorohewe n’urugendo kuko ikigera ku kibuga cy’indege i Entebbe yahamaze hafi amasaha atatu nyuma y’uko imodoka yari yoherejwe kubakira igomba kubajyana i Jinja ahari kubera iri rushanwa yari yahawe amabwiriza ko igomba gutwara ikipe y’u Rwanda n’iya Ethiopia icya rimwe, icyemezo kitishimiwe n’abakinnyi.

Ibi byafashe amasaha arenga atatu kugira ngo bikemuke, abakinnyi b’Amavubi bakora urugendo rw’ibirometero 81 berekeza i Jinja aho bageze bagasanga amacumbi[asanzwe akoreshwa n’abanyeshuri] bateguriwe aciriritse, basaba ko bajya gushakirwa ahandi.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Nyinawumuntu Grace yatangaje ko yaganirije abakinnyi akababwira ko bagomba kwirengagiza ibibazo bagiriye mu nzira ahubwo bagashyira umutima ku ntego yabahagurukije i Kigali yo gutwara igikombe cya CECAFA kandi bakaba bagomba kubitangira batsinda Tanzania uyu munsi.

Ati “Nyuma y’urugendo rutari rworoshye, twagowe no gushaka aho ducumbika, no kubona ibyo kurya n’ibindi bibazo; twabaganirije tubabwira ko batita ku birimo kuba ahubwo bashyira umutima ku cyatuzanye. Intego dufite ni ugukina neza kandi tugatwara CECAFA. Tugomba gutangira uyu munsi tubyerekana kuri Tanzania.”

Amavubi y’abagore yari amaze imyaka ibiri yarakuweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa nyuma y’aho yari amaze kunyagirwa na Nigeria ibitego 8-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika muri Kamena 2014.

Iyi mikino ya CECAFA yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 11 ikazasozwa kuri 20 Nzeri 2016.

Ku mukino ufungura irushanwa, Uganda yanyagiwe na Kenya ibitego 4-0, naho u Burundi bukorera amateka kuri Zanzibar buyitsinda ibitego 10-1.

Mu mikino itanu Mpuzamahanga Amavubi y’abagore aheruka gukina yatsinze umwe wa Kenya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika muri 2014 wabereye i Kigali urangira ari 1-0, itsindwa ine irimo uwo uwa Kenya yatsinzwemo 2-1, Zambia iyatsinda 3-0 mu mukino wa gicuti naho Nigeria iyigirizaho nkana iyatsinda 4-1 i Kigali na 8-0 i Kaduna.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri hamwe na Tanzania na Ethiopia.

Abakinnyi 20 umutoza Nyinawumuntu yajyanye muri CECAFA

Abazamu: Judith Ingabire (AS Kigali), Hélène Uwizeyimana (AS Kigali) na Shamimu Nyinawumuntu (Kamonyi FC).

Ba myugariro: Clementine Mukamana (AS Kigali), Louise Maniraguha (Les Lionnes), Edith Umulisa (AS Kigali), Joseline Mukantaganira (Kamonyi), Alodie Kayitesi (AS Kigali), Marie Claire Uwamahoro (AS Kigali), Djamila Abimana (Kamonyi).

Abakina hagati: Sifa Gloria Nibagwire (AS Kigali), Albertine Mukashema (Kamonyi,) M. Jeanne Nyirahafashimana (AS Kigali), Dorothée Mukeshimana (Kamonyi), Dudja Umwariwase (AS Kigali) na Alice Kalimba (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Anne Marie Ibangarye (AS Kigali), Calixte Iradukunda (Kamonyi), Liberate Nibagwire (AS Kigali) na Florence Imanizabayo (AS Kigali).

Amavubi y'abagore yiteguye gukora amateka yo kwegukana CECAFA bwa mbere
Nyinawumuntu Grace(wambaye nimero 14) akoresha imyitozo i Jinja mbere yo gukina na Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza