Amavubi y’abagore azakina na Tanzania mu mukino ufungura CECAFA 2018 i Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruzahura na Tanzania mu Irushanwa rihuza amakipe y’abagore mu bihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika ‘CECAFA Women 2018’, ku wa 19 Nyakanga kuri Stade ya Kigali.

Iri rushanwa rigiye gusubukurwa nyuma y’aho ryari ryasubitswe kubera ibibazo by’amafaranga; ryagombaga kuba ku wa 12 - 22 Gicurasi 2018 ribuzwa n’uko CECAFA itari yatanze ibisabwa ku gihugu kiryakira ngo rigende neza.

Rizitabirwa n’ibihugu bitanu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Ethiopia, rikazafungurwa ku mugaragaro ku mukino uzahuza u Rwanda na Tanzania saa 16:15, uzaba wabanjirijwe n’uzahuza Kenya na Uganda saa 14h00.

Mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo irushanwa ritangire, ikipe y’u Rwanda ntirabona umutoza kuko Kayiranga Baptiste wari wayihawe yabonye akandi kazi ko gutoza Alliance Sports Club muri Tanzania.

Ikipe y’igihugu ya Tanzania niyo ifite igikombe giheruka cyo mu 2016, aho yari yatsinze Kenya ku mukino wa nyuma, Ethiopia yegukana umwanya wa gatatu itsinze Uganda yari yakiriye iryo rushanwa.

Uko amakipe azahura mu iri rushanwa

Ku wa Kane, tariki 19 Nyakanga

Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00)

Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16:15)

Ku wa Gatandatu, tariki 21 Nyakanga

Ethiopia v Uganda (Stade de Kigali, 14h00)

Kenya v Tanzania (Stade de Kigali, 16:15)

Ku wa Mbere tariki 23, Nyakanga

Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00)

Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16 :15)

Ku wa Gatatu, tariki 25 Nyakanga

Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00)

Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16:15)

Ku wa Gatanu, tariki 27 Nyakanga

Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00)

Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16:15)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza