Amavubi vs Guinea: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irahura n’iya Guinea ‘Syli National’ kuri iki Cyumweru saa tatu z’ijoro mu mukino wa kimwe cya kane cya CHAN 2020 ubera kuri Stade ya Limbé muri Cameroun.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuba urwa kabiri mu itsinda C mu gihe Guinea yayoboye itsinda D.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko kuri uyu mukino biteguye guharanira ishema ry’Igihugu ndetse bagashimisha Abanyarwanda.

Ati “Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku nama no kudushyigikira atwereka ko turi kumwe kandi mu by’ukuri turabizirikana, turazirikana Abanyarwanda bose, turi hano kugira ngo tubahagararire neza, kugira ngo tubahe ibyishimo, ntabwo tuzabatenguha, tuzagenda tuzi ko badutegerejeho byinshi kandi tuzagerageza kubikora uko bishoboka kose.”

Amakuru meza avugwa mu ikipe y’Igihugu ni uko Manzi Thierry wari wagiriye ikibazo mu mukino wa Togo ku wa Kabiri, yasubukuye imyitozo ku wa Gatandatu nubwo kugeza ubu bigoye kwemeza ko abanza muri uyu mukino. Yiyongereye kuri Iradukunda Bertrand na Nsabimana Eric basubukuye imyitozo ku wa Gatatu.

Emery Bayisenge wafashe umwanya we, byitezwe ko yongera gutangira mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Mutsinzi Ange. Byiringiro Lague ashobora kongera kubanza mu kibuga kimwe na Sugira Ernest watsinze igitego cyakoze ikinyuranyo ku mukino wa Togo.

Ku ruhande rwa Guinea, umutoza wayo, Kanfory Lappé Bangoura, yavuze ko kuri ubu intego bafite ari ukurenga aho bageze muri CHAN 2016 ubwo basezererwaga muri ½

Yagize ati “Dufite umwanya wo gukina muri iri rushanwa. Intego yacu ni ukurenga aho twageze muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda. Tuzakinana ubwitange kugira ngo dutsinde uyu mukino. Nubaha ikipe tugiye guhura, ariko tuzakora byose kugira ngo dutsinde uyu mukino ukomeye. Tugomba kwitondera u Rwanda kuko twanganyije na Tanzania ibitego 2-2, kandi byombi ni ibihugu byo mu gace kamwe ka CECAFA.”

Guinea iraza kuba idafite abarimo rutahizamu Sékou Oumar Yansané Akale, Moussa Condé ukina hagati mu kibuga na myugariro Mohamed Kalil Traoré bose bafite imvune, gusa abakinnyi barimo Yakhouba Gnagna Barry umaze gutsinda ibitego bitatu ndetse na Morlaye Sylla ni abo kwitondera.

Ikipe ikomeza hagati y’u Rwanda na Guinea izahura na Mali muri ½ kizakinirwa kuri Stade ya Japoma ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye guhura na Guinea mu marushanwa atandukanye, aho bwa mbere hari mu Gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1 mu matsinda.

Byongeye guhurira mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019, Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko intego ari ugushimisha Abanyarwanda kuri iki cyumweru
Umwuka umeze neza mu bakinnyi b'Amavubi mbere y'umukino ubahuza na Guinea
Manzi kuri uyu wa Gatandatu yagaragaye mu bakinnyi b'Amavubi bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Guinea
Umutoza wa Guinea, Kanfory Lappé Bangoura yavuze ko Amavubi ari ikipe yo kwitondera
Guinea irakina idafite bamwe mu bakinnyi bayo b'imena ariko yizeye intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .