00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi: Uko abakina hanze bagera mu mwiherero wo kwitegura Mali na Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bakina hanze y’u Rwanda, batangiye kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ibiri bazahuramo na Mali na Kenya mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Ikipe y’Igihugu yatangiye imyitozo ku wa Gatandatu yiganjemo abakinnyi bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru ari bwo umutoza Mashami Vincent atangira kwakira abakina hanze mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo ahure na Mali mu mukino uzabera i Agadir muri Maroc.

Nsengiyumva Isaac ukinira Express FC na Kalisa Jamil ukinira Vipers SC muri Uganda, bombi bamaze kugera mu Rwanda, ariko baracyari mu kato muri hotel, aho bagomba kubanza gupimwa COVID-19 ku nshuro ya kabiri mbere yo kwerekeza mu Ikipe y’Igihugu.

Byiringiro Lague umaze iminsi akorera igeragezwa mu Burayi, yageze mu Rwanda ku wa Mbere mu gihe kuri uyu wa Kabiri hategerejwe umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strømmen IF yo muri Norvège.

Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia , Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, bose bazahurira na bagenzi babo i Agadir.

Myugariro Nirisarike Salomon wa FC Urartu yo muri Armenia n’umunyezamu Mvuyekure Emery wa Tusker FC muri Kenya, bombi bazagera i Kigali ku wa 24 Kanama mu gihe Bizimana Djihad ukinira KMSK Deinze mu Bubiligi na Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Suède bataratangaza amatariki bazaziraho.

Rutahizamu Meddie Kagere ari mu myitozo n’ikipe ye ya Simba SC muri Maroc ndetse ntibiramenyekana igihe azagerera mu Amavubi kimwe n’abandi barimo Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa na Mutsinzi Ange uri gukorera igeragezwa muri Oud - Heverlee Leuven yo mu Bubiligi.

Nyuma yo gukina na Mali tariki ya 1 Nzeri, u Rwanda ruzakira Kenya tariki ya 5 Nzeri mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022. Ibi bihugu uko ari bitatu, biri mu itsinda rimwe na Uganda.

Nsengiyumva Isaac na Kalisa Jamil bageze i Kigali ariko ntibaremererwa kujya mu mwiherero
Bizimana Djihad wakinnye mu mpera z'icyumweru gishize, ntabwo aratangaza igihe azagerera mu Amavubi
Meddie Kagere ari mu myitozo itegura umwaka mushya w'imikino na Simba SC muri Maroc, ariko ntiharamenyekana igihe azagerera mu Ikipe y'Igihugu
Mukunzi Yannick ari mu bakinnyi bazahurira n'abandi i Agadir muri Maroc
Mutsinzi Ange uri mu igeragezwa mu Bubiligi, na we ntaratangaza niba azitabira ubutumire bw'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .