Kwamamaza

Amavubi U 20 atumye umukino wa Marines na Rayon Sports wimurwa

Yanditswe kuya 3-11-2016 saa 22:16' na Jah d'eau DUKUZE


Umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Marines na Rayon Sports warangije kwimurwa ukurwa kuri iki cyumweru, ushyirwa kuwa gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo.

Kuri gahunda ikipe ya Marines iza ku mwanya wa 14 muri shampiyona, yagombaga kwakirira Rayon Sports ya kabiri kuri stade Umuganda, mu mukino wari bukinwe ku cyumweru tariki ya 6/11/2016. Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru ariko, bukaba butangaza ko uyu mukino warangijwe kugarurwa inyuma ho umunsi umwe, ahanini kubera gahunda z’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Nshuti Dominique Savio, Muhire Kevin, Manishimwe Djaber na Mugisha Francois bari ku rutonde rw’abakinnyi 26 umutoza Mashami Vincent yahamagaye, ngo azakuremo abo azahagarukuna na bo mu Rwanda kuwa Mbere tariki ya 7/11/2016, ubwo bazaba berekeza muri Marooc kwitabira irushanwa ryateguwe n’iki gihugu, rizakinwa hagati y’amatariki ya 9 na 13 Ugushyingo.

Kuba aba basore bane ba Rayon Sports bari mu bo Mashami azifashisha muri iri rushanwa kuri ubu bitazwi ibindi bihugu bizaryitabira, ni kimwe mu byatumye umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Marines uvanwa ku cyumweru, ugashyirwa kuwa gatandatu kugirango aba bakinnyi bazabone umwanya wo kwitegura kwerekeza mu barabu.

Rayon Sports ikaba igiye gukina uyu mukino nta bibazo by’imvune ifite, gusa uyu ukazaba ari umukino wa mbere ikinnye nyuma yahoo bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’iyi kipe beguriye ku bushake ku mpamvu mu byukuri batatangaje.
Uretse umukino wa Rayon Sports na Marines, umukino wagombaga guhuza As Kigali na Bugesera, na wo wavanwe ku cyumweru ushyirwa kuwa gatandatu.

Gahunda y’umunsi wa kane wa shampiyona:

Kuwa gatanu tariki ya 4 Ugushyingo

  • Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)

Kuwa gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo

  • Mukura VS vs SC Kiyovu (Huye, 15:30)
  • Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
  • Musanze Fc vs APR Fc (Nyakinama, 15:30)
  • Espoir Fc vs Amagaju Fc (Rusizi, 15:30)
  • Marines Fc vs Rayon Sports (Umuganda, 15:30)
  • AS Kigali vs Bugesera Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Ku cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo

  • Pepiniere Fc vs Sunrise Fc (Ruyenzi, 15:30)

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved