Amavubi U-15 yatangiye kwitegura CECAFA 2019 mu muhezo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kanama 2019 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 15 yatangiye kwitegura imikino ya CECAFA izabera muri Érythrée mu minsi iri imbere, aho yakoze imyitozo ya mbere mu muhezo ku kibuga giherereye i Shyorongi.

Iyi kipe yatangajwe kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guhabwa umutoza Rwasamanzi Yves, yagombaga gukorera imyitozo ya mu gitondo kuri Stade Amahoro, ariko iza kwimurirwa ku kibuga cy’i Shyorongi.

Icyatunguranye ni uburyo umufotozi wa IGIHE yageze kuri iki kibuga, akabuzwa kwinjira n’abashinzwe umutekano w’iki kibuga kuko ngo imyitozo yabereye mu muhezo.

Umutoza Rwasamanzi yatumye umwe mu bo bakorana, ko amusobanurira neza ko nta tangazamakuru rifata amashusho cyangwa amafoto ryemewe kuko hari ibintu atarabasha gutunganya, azarishakira undi mwanya.

Abakinnyi 31 ni bo bahamagawe ngo bitegure iri rushanwa, aho bavuye mu marushanwa y’abakiri bato yakoreshejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihugu cyose, agasozwa tariki ya 1 uku kwezi.

Muri iyi CECAFA y’ingimbi igiye kuba ku nshuro ya mbere, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Uganda, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 Kanama, rigasozwa tariki ya 1 Nzeri, rizitabitwa n’ibihugu 11 bigabanyije mu matsinda atatu.

Byari byatangajwe ko imyitozo ya mu gitondo izajya ibera kuri Stade Amahoro mu gihe iya nimugoroba izajya ibera i Shyorongi guhera saa 14:00.

CECAFA y’ingimbi zitarengeje imyaka 15 yitezweho gufasha ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati kwitegura amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 azatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Amavubi U-15 azatangira irushanwa yisobanura na Sudani y’Epfo mu mukino uzaba tariki ya 17 Kanama mbere yo gukina na Ethiopia na Uganda ku itariki ya 20 no ku ya 24 Kanama.

Abagize ikipe y’u Rwanda U-15 yatangiye kwitegura CECAFA

Abanyezamu: Niyoneze David, Byiringiro James, Niyonsaba Ange Elie, Cyimana Asifiwe na Nshimiyimana Christian.

Ba myugariro: Kagimbura Byiringiro Benonie, Shema Kusayi Diabi, Fumbira Charles, Izabayo Fidel, Ishimwe Moïse, Imena Hirwa Arnold, Mbonyamahoro Selieux na Niyonkuru Fiston.

Abakina Hagati: Hoziana Keneddy, Mwizerwa Eric, Byiringiro Asante Sana, Niyo David, Iradukunda Prince, Sibomana Sultan Bobo, Nshimiyimana Célestin, Ntwali Abil, Iradukunda Siladji, Irakoze Jean Paul, Gisubizo Kelly, Bimenyimana Olivier na Uwiduhaye Alain Roméo.

Ba rutahizamu: Kagabo John, Shingiro Honoré, Uwizeyimana Célestin, Ishimwe Moise, Mugisha Endrick Kenny na Irahamwe Eric.

Abatoza n’abo bafatanya: Rwasamanzi Yves (Umutoza Mukuru), Gatera Musa (Umutoza Wungirije), Kabalisa Calliope (Umutoza w’Abanyezamu), Tuyishime Jean Claude (Uwongerera ingufu abakinnyi), Ntarengwa Aimable (Ushinzwe gukurikirana ikipe) na Tuyisenge Eric (Ushinzwe Ibikoresho by’Ikipe).

Nta muntu wundi wari wemerewe kwinjira ku kibuga cy'i Shyorongi atari uwo mu ikipe y'abatarengeje imyaka 15
Itangazamakuru ry'amashusho n'amafoto ryakumiriwe ku myitozo ya mbere y'ikipe y'igihugu y'abato
Amavubi U-15 yatangiye imyitozo mu gitondo yitegura CECAFA izabera muri Eritrea
U Rwanda ntitwari rusanganywe ikipe y'abato bafite munsi y'imyaka 15
CECAFA U-15 izafasha ibihugu birimo n'u Rwanda gutegura ikipe zizakina amajonjora y'abaterengeje imyaka 17

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza