00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi: Nsengiyumva Isaac wari utegerejwe i Nairobi yasanzwemo COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Nsengiyumva Isaac, wari wahamagawe ku munota wa nyuma ngo asimbure Bizimana Djihad mu bakinnyi b’Amavubi azakina na Kenya ku wa Mbere, yasanzwemo COVID-19 aguma i Kigali.

Nsengiyumva usanzwe ukinira Rayon Sports, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ku wa Gatanu kugira ngo ajye kuziba icyuho cya Bizimana Djihad wahawe ikarita itukura ubwo u Rwanda rwatsindirwaga mu rugo na Mali ibitego 3-0 ku wa Kane.

Gusa, uyu mukinnyi wari wahamagawe hamwe na Ishimwe Christian wasimbuye Imanishimwe Emmanuel wavunitse, ntiyerekeje muri Kenya kuri uyu wa Gatandatu kuko yasanzwemo COVID-19.

Bombi, bagombaga kujya i Nairobi saa Saba z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu, bagasangayo abandi bagiye ku wa Gatanu, ariko ibisubizo by’ibipimo cya COVID-19 bakorewe bitinda kuboneka.

Aho bibonekeye, byaje bigaragaza ko Nsengiyumva Isaac arwaye COVID-19, byatumye Ishimwe Christian ari we ugomba gusanga abandi muri Kenya, aho yagiye n’indege ya saa Kumi n’imwe n’igice.

Nsengiyumva Isaac yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ muri Kanama 2021 ubwo u Rwanda rwiteguraga guhura na Mali ndetse na Kenya mu mikino ibiri ibanza y’Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uyu mukinnyi wakiniraga Express FC yo muri Uganda icyo gihe, ntiyitabajwe muri iyo mikino, ariko yongera guhamagarwa mu Ukwakira hitegurwa imikino ibiri ya Uganda na yo atigeze akina.

Amavubi azakina na Harambee Stars ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, nta byinshi aharanira kuko afite inota rimwe mu mikino itanu imaze gukinwa mu gihe Kenya ifite amanota atatu.

Mali ifite amanota 13 muri iri Itsinda E, ni yo izakina ijonjora rya gatatu rizaba muri Werurwe 2022. Izasoza imikino yayo yakirira Uganda i Agadir muri Maroc ku wa Mbere.

Nsengiyumva Isaac wari utegerejwe mu Amavubi yageze i Nairobi, yasanzwemo COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .