Amavubi atarinjije igitego mu minota 360 ategerejweho gutsinda Mozambique cyangwa akibagirwa CAN 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Werurwe 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ itegerejweho kubona intsinzi ya mbere kuri Mozambique mu mukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu, ikiyongerera amahirwe yo kuzakina Igikombe cya Afurika mu mwaka utaha.

Mbere y’uyu mukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda F utangira saa cyenda z’amanywa, Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri, akurikiye Mozambique inganya na Cap-Vert amanota ane mu gihe Cameroun ifite amanota 10.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi iheruka gutsinda umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika hafi mu myaka itanu ishize dore ko ari uwo yatsinzemo Ibirwa bya Maurice ibitego 5-0 ku wa 29 Werurwe 2016 kuri Stade Amahoro.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwakinnye imikino 12, runganyamo itanu mu gihe rwatsinzwe inshuro zirindwi. Muri iyi mikino 12, u Rwanda rwinjijemo ibitego bitandatu, rwinjizwa 19.

Muri uru rugendo rugana muri Cameroun mu 2022, Amavubi ni yo kipe itarabona igitego mu mikino ine imaze gukinwa (ni ukuvuga mu minota isaga 360). Yatsinzwe na Mozambique 2-0, na Cameroun 1-0 mu gihe yanganyije na Cap-Vert ubusa ku busa inshuro ebyiri.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko umukino wo kuri uyu wa Gatatu, ari uwo guhinduriramo amateka ndetse intego bawujyanamo ari ugushaka ibitego.

Ati “Intego tuwujyanamo ni ugushaka ibitego ariko na none ntabwo twirengagiza ko yaba kuri twebwe, yaba kuri Mozambique gutsinda uyu mukino hari aho bitujyana. Ni umukino twahaye agaciro cyane, turabizi ko bishoboka, twese turabikeneye cyane.”

Yakomeje agira ati “Turashaka gukora amateka cyangwa se dutange icyizere ko dushobora kujya muri CAN. Dufite inyota kandi turabishaka cyane.”

Ikipe y’Igihugu irakina idafite Hakizimana Muhadjiri warwaye COVID-19 akava mu mwiherero, Kimenyi Yves wasimbuwe na Rwabugiri Umar nyuma yo kuvunika ndetse Bayisenge Emery ushidikanywaho kubera imvune.

Kubura Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin batitabiriye ubutumire nyuma yo kwimanwa n’amakipe yabo, na byo ni icyuho mu Ikipe y’Igihugu. Mutsinzi Ange na Manzi Thierry ni bo bashobora kuvamo ufatanya na Nirisarike Salomon mu mutima w’ubwugarizi.

Hategerejwe kandi kureba niba Rubanguka Steve ahabwa iminota yo gukina nyuma y’uko mu 2018 na 2020 uyu musore ukina i Burayi yagiye ahamagarwa ariko akaba atarakinira Amavubi.

Tuyisenge Jacques watsinze ibitego bibiri muri bitatu u Rwanda rwabonye mu mikino itatu rumaze guhuramo na Mozambique, ntiyahamagawe kuri iyi nshuro kubera imvune.

Mozambique ifite amateka meza i Kigali ni iyo kwitondera

Mozambique y’umutoza Luís Gonçalves yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ifite abakinnyi 30 barimo Dominguez Pelembe wa Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo, Clésio Baúque wa Zira FK muri Azerbaijan, Ricardo Mondlane wa Rio Ave muri Portugal, Bruno Langa na Gildo Vilanculos ba Amora FC muri Portugal ndetse na Faisal Bangal wa USD Caravaggio mu Butaliyani.

Nubwo itazanye na bakizigenza bayo babiri bakina mu Bufaransa; Mexer (Bordeaux) na Reinildo (Lille), ariko ifite icyizere ko kujya mu Gikombe cya Afurika cy’umwaka utaha bishoboka dore ko aba bakinnyi bombi bitezwe ku mukino wa Cap-Vert uzaba tariki ya 30 Werurwe i Maputo.

Mozambique ni yo iheruka gutsinda umukino wayihuje n’u Rwanda i Kigali ku bitego 3-2, ubwo wari wabereye kuri Stade Amahoro muri Kamena 2016.

Iki gihugu cyatsinze kandi u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’amajonjora y’uyu mwaka w’imikino wabaye mu Ugushyingo 2019. Igitego kimwe cyatsinzwe na Sugira Ernest muri Kamena 2015, ni cyo cyahesheje u Rwanda intsinzi imwe rukumbi rufite kuri Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Ku mukino wo kuri uyu wa Gatatu, Elias Gaspar Pelembe ‘Domininguez’ watsinze ibitego bibiri ubwo Mozambique yatsindiraga Amavubi i Kigali, ari mu bitezwe cyane nubwo ashobora kutabanza mu kibuga bijyanye n’uko imyaka ye igenda yiyongera ndetse akaba yaramaze igihe adakina.

Undi witezwe cyane ku ruhande rwa Mozambique ni Luís José Miquissone ukinira Simba SC. Uyu musore bita ‘Konde Boy’ aheruka gutsinda ibitego bibiri muri CAF Champions League ndetse ni umwe mu bahagaze neza.

Mashami Vincent yavuze ko intego bajyana mu mukino kuri uyu wa Gatatu ari ugushaka ibitego
Amavubi amaze iminsi akorera imyitozo kuri Stade ya Kigali yitegura umukino wa Mozambique
Meddie Kagere ni umwe mu bategerejweho ibitego
Nirisarike Salomon ategerejweho kuyobora ubwugarizi bw'Amavubi
Ikipe y'Igihugu ya Mozambique, Mambas, yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali ku wa Kabiri /Ifoto: Lancemz
Mozambique irasabwa nibura kunganyiriza i Kigal ikazatsindira Cap-Vert i Maputo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .