Amaraso mashya no gutungurana mu bakinnyi 26 b’Amavubi yitegura Ethiopia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent yashyize ahagaragara abakinnyi 26 azifashisha mu mwiherero utegura umukino ubanza ikipe y’Igihugu izahuramo n’iya Ethiopi mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun.

Ethiopia izakira uyu mukino ubanza uzaba tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 18 Ukwakira 2019.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent wari usanganywe abakinnyi 15 bakina imbere imbere mu gihugu mu ikipe nkuru yasezereye Seychelles, yamaze kongeramo abandi 11, agira 26 batangira kwitegura iri jonjora rya nyuma rya CHAN 2020.

Uretse Kapiteni Haruna Niyonzima wongeye guhamagarwa n’ubwo bitaratangazwa niba ikibazo cy’imyaka idahuza ku byangombwa bye cyarakemutse, mu bakinnyi 11 bongewe muri iyi kipe, hagaragayemo gutungurana gukomeye.

Ishimwe Kevin wa APR FC na Hakizimana Kevin wa Police FC, bombi bahamagawe muri iyi kipe y’igihugu mu gihe abarimo Rugwiro Hervé wa Rayon Sports, Byiringiro Lague wa APR FC, Kalisa Rashid wa AS Kigali na Nshuti Savio Dominique wa Police FC batahamagawe.

Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC), Bishira Latif(AS Kigali), Nsabimana Eric Zidane(AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Ngendahimana Eric (Police FC), Benedata Janvier (AS Kigali), Danny Usengimana (APR FC) na Bizimana Yannick (Rayon Sports) ni abandi bongewe mu Mavubi agiye kwitegura Ethiopia.

Mbere yo kujya gukina uyu mukino ubanza, u Rwanda ruzakina umukino wa gicuti uzaruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 18 Nzeri i Kinshasa.

Urutonde rw’abakinnyi 26 bahamagariwe kwitegura Ethiopia muri CHAN

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS KIgali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Ngendahimana Eric (Police FC), Benedata Janvier (AS Kigali).

Ba Rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Mico Justin (Police FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC), Bizimana Yannick (Rayon Sports) na Hakizimana Kevin (Police FC).

Benedata Janvier wa AS Kigali na Hakizimana Kevin wa Police FC, bombi bahamagawe mu Mavubi ya CHAN
Byiringiro Lague wa APR FC ari mu batahamagawe
Bizimana Yannick wa Rayon Sports, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza