Kwamamaza

Amakipe yo muri Congo ashobora kutitabira irushanwa ryateguwe na AS Kigali

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 11:30' na Manzi Rema Jules


Irushanwa ryateguwe na AS Kigali ryagombaga gutangira tariki 6 kugeza 16 Nzeli 2016 rishobora kuzamo kidobya nyuma yuko amakipe ane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yemeye kuzarikina, yatangiye imyitozo yihariye itegura shampiyona y’umupira w’amaguru muri Congo izatangira mu kwezi gutaha.

Izi mpinduka zije nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Congo, Linafoot rishyize ahagaragara ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere igomba gutangira tariki 10 Nzeli 2016.

Umukino ufungura uzahuza Daring club Motema Pembe ya Davis Kasirye na Ismaila Diarra yari yaremeye kuzaza mu Rwanda muri iri rushanwa ikaba igomba gukina na FC Renaissance du Congo nk’uko Radio okapi ibitangaza.

AS Vita Club ya Sugira Ernest yari imaze icyumweru i Huye mu myitozo ikaba ishobora gusubira muri Congo byihuse mu rwego rwo kwitegura shampiyona.

Amakipe ane yo muri Congo Kinshasa arimo Daring club Motema Pembe, AS Vita Club, Sanga Balende na Dauphins Noirs yari yaramaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa ribanziriza shampiyona ryari ryateguwe na AS Kigali.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bari biteze kongera kubona ba rutahizamu bigaragaje cyane umwaka ushize barimo Ismaila Diarra na Kasirye Davis bahoze bakinira Rayon Sports ndetse na Sugira Ernest wahoze muri AS Kigali.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiye Joseph ngo asobanure niba irushanwa rizakomeza rikaba ryakwitabirwa n’amakipe ane gusa yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Mukura VS na AS Kigali nazo zari zaramaze kwemera kuzarikina ariko ntitwamubona ku murongo wa telefone.

Ni ku nshuro ya mbere AS Kigali yari iteguye iri rushanwa ivuga ko rizajya riba ngarukamwaka; uretse amakipe yo muri Congo Kinshasa bakaba bari banagerageje gutumira amakipe yo kuri Kenya na Tanzania ariko yo ntiyemera kuza.

Abakinnyi ba AS Vita Club bamaze iminsi mu karere ka Huye bashobora guhita basubira i Congo
Abakinnyi ba AS Vita Club bari bamaze iminsi bakorera imyitozo kuri Stade ya Huye
Ikipe ya AS Kigali imaze iminsi mu myitozo yitegura gukina irushanwa ryayo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved