00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe yemerewe kwitabira amarushanwa ya FERWAFA abakinnyi bataha iwabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kanama 2021 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryavuguruye amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuri ubu ryemerera amakipe gukora imyitozo n’amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo, ariko bakazakomeza gupimwa mbere ya buri mukino.

Kuva mu Ukwakira 2020 ubwo imikino ihuza abantu benshi yasubukurwaga mu Rwanda nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi, amakipe yasabwaga gucumbikira hamwe abakozi bayo bose mu mwiherero.

Amabwiriza avuguruye yo kwirinda iki cyorezo, yemejwe na FERWAFA mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2021/22, yemerera buri kipe gukora imyitozo cyangwa kwitabira amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo.

Ingingo yayo ya 2.3 igira iti “Gushyira ikipe mu mwiherero ikaba hamwe ntabwo ari itegeko. Icyakora, ikipe yifuza gushyira abakinnyi na ‘staff’ hamwe mu mwiherero izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n’Akanama kabishinzwe.”

Muri iyi ngingo havuga ko abipimishije bakabona ibisubizo biboneka mu gihe gito (bya rapid test) bigaragaza ko ari bazima ni bo bazahita bajya mu mwiherero ariko buri wese abanze kwishyira mu kato kugeza igihe ibisubizo bya PCR bizabonekera.

Havuga kandi ko ibipimo bya Rapid Test na PCR byose bizajya bifatirwa igihe kimwe kandi byishyurwe n’ikipe.

Muri aya mabwiriza avuguruye ya FERWAFA, amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi bayo mu buryo bwa ‘rapid test’ mu gihe cy’iminsi itatu mbere yo gutangira imyitozo.

Agomba kandi gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi hifashishijwe ‘rapid test’ nibura inshuro imwe mu minsi irindwi mu gihe cyo kwitegura amarushanwa (igihe cy’imyitozo) cyangwa hari impamvu ituma amarushanwa ahagarara ariko amakipe agakomeza gahunda y’imyitozo.

Bamwe mu bayobozi b’amakipe bagiye bagaragaza ko gutunga amakipe muri ibi bihe bya COVID-19 byashegeshe cyane ingengo y’imari bari barateganyije.

Ku wa 19 Kanama, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko nta wakwifuza kongera gukina mu buryo Shampiyona ya 2020/21 yagenzemo.

Ati “Sintekereza ko twakina Shampiyona imeze nk’iyo twakinnye [uyu mwaka], Imana izatubabarire ntizabeho kuko iriya Shampiyona, yari igoye. Mushobora kubyumva gutyo, ariko ubyicayemo ukaba ubirimo ni bwo ushobora kubyumva neza.”

Yakomeje agira ati “Abakinnyi bose mu masezerano ntawe wabwiye ko uzacumbikira, nta n’uwo wigeze ubwira ko uzagaburira, nta n’uwo wigeze ubwira ko uzapimisha buri munsi cyangwa ngo umutegere agiye mu myitozo. Nimurebe ibyo bintu byose byaje bikaza ari ibitangaza.”

Gusa, amakipe yamenyeshejwe ko “igihe hagaragaye 20% by’abakinnyi b’ikipe imwe banduye COVID-19 ugendeye ku bipimo by’abakinnyi byafashwe, ikipe abo bakinnyi bakinira izajya iterwa mpaga y’ibitego 2-0”.

Buri kipe izajya ipimisha abakinnyi n’abakozi byibuze amasaha atatu mbere y’umukino itange ibisubizo mu Bunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.

FERWAFA yatangaje ko “nta bafana bemewe ku kibuga kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza kuri iyi ngingo.”

Ku wa 20 Kanama 2021, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko ubu abafana bashobora gusubira ku kibuga, ariko ubu hari kwigwa uburyo bizakorwamo cyane ku bijyanye no kugura amatike.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagabo izakinwa hagati ya tariki ya 18 Nzeri n’iya 11 Ukwakira 2021 mu gihe iy’Icyiciro cya Mbere izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Muri Shampiyona ya 2020/21, abakinnyi n'abakozi ba Gasogi United bose babaga hamwe mu mwiherero mu Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .