Kwamamaza

Amakipe yamenye uko azahura muri Champions League

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 22:04' na Manzi Rema Jules


Tombola y’uburyo amakipe azahura mu mikino ihuza ayabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi UEFA Champions League, yabaye kuri uyu wa Kane yasize amakipe amenye uko azahura.

Muri tombola yabereye mu Bufaransa mu muji wa Monaco, amakipe uko ari 32 yabonye itike yo gukina Champions League y’umwaka utaha yamenye uko azahura mu matsinda umunani.

Real Madrid ifite igikombe cy’umwaka ushize yisanze mu itsinda rimwe na Borussia Dortmund yigeze kuyandagaza naho Manchester City ya Guardiola yisanga iri kumwe na FC Barcelona.

Ni urugendo ruzatangira tariki 13 na 14 amakipe akina imikino ya mbere mu matsinda kugera tariki 3 Nyakanga 2017 ubwo hazakinwa umukino wa nyuma uzabera ku kibuga cya Cardiff City FC muri Wales.

Real Madrid ifite igikombe cy’umwaka ushize iyoboye itsinda F aho iri kumwe na Borussia Dortmund yayinyagiye ibitego 4-1 muri 2013 mu mukino ubanza wa ½ wabereye mu Budage, uwo kwishyura wabereye muri Espagne Real itsinda 2-0 ariko ibura kimwe cyari gutuma ikomeza ku mukino wa nyuma.

Mu yindi mikino itegerejwe cyane harimo umukino uzahuza Manchester City itozwa na Pep Guardiola na FC Barcelona yahoze atoza akanayihesha ibikombe bibiri bya champions League.

Nyuma y’iyi tombola hatowe n’umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’u Burayi mu mwaka ushize w’imikino, igihembo cyahawe Cristiano Ronaldo wegukanye Champions League ari kumwe na Real Madrid n’igikombe cya EURO 2016 ari kumwe na Portugal.

Mu mikino 48 yakiniye Real Madrid mu mwaka ushize yatsinze ibitego 51 naho Portugal ayikinira imikino 10 atsinda ibitego bitandatu.

Ni igihembo yatwaye, ahigitse mugenzi we Gareth Bale bakinana muri Real Madrid ndetse n’Umufaransa, Antoine Griezmann wafashije Atletico Madrid kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League ndetse anafasha u Bufaransa kugera ku mukino wa nyuma ariko hose ahatsindirwa n’amakipe yarimo Cristiano Ronaldo

Uko amatsinda ameze:

Itsinda A

- PSG(Ubufaransa)

- Arsenal(Ubwongereza)

- Basle(Ubusuwisi)

- Ludogorets(Bulgaria)

Itsinda B

- Benfica(Portugal)

- Napoli(Ubutaliyani)

- Dynamo Kiev(Ukraine)

- Besiktas(Turikiya)

Itsinda C

- Barcelona(Espagne)

- Manchester City(Ubwongereza)

- Borussia Monchengladbach(Ubudage)

- Celtic(Scotland)

Itsinda D

- Bayern Munich(Ubudage)

- Atletico Madrid(Espagne)

- PSV Eindhoven(Ubuholandi)

- Rostov(Uburusiya)

Itsinda E

- CSKA Moscow(Uburusiya)

- Bayer Leverkusen(Ubudage)

- Tottenham(Ubwongereza)

- Monaco(Ubufaransa)

Itsinda F

- Real Madrid(Espagne)

- Borussia Dortmund(Ubudage)

- Sporting Lisbon(Portugal)

- Legia Warsaw(Pologne)

Itsinda G

- Leicester(Ubwongereza)

- Porto(Portugal)

- Club Brugge(Ububiligi)

- Copenhagen (Denmark)

Itsinda H

- Juventus(Ubutaliyani)

- Sevilla(Espagne)

- Lyon(Ubufaransa)

- Dinamo Zagreb(Croatia)

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino niwe wayoboye tombola
Pep Guardiola agiye kongera guhura na Messi bahanganye
Cristiano yabaye umukinnyi mwiza w'umwaka ku mugabane w'i Burayi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved