00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe y’i Rubavu n’Akarere ntibyemeranywa na Minisports ku ihagarikwa rya Stade Umuganda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’amakipe ya Rutsiro FC, Etincelles FC na Marines FC akinira kuri Stade Umuganda, yemeje ko agomba gukomeza gukinira kuri iyo stade kuko nta kibazo ifite mu gihe Minisiteri ya Siporo yamenyesheje FERWAFA ko itemerewe kuberaho imikino mu gihe cyose itarasanwa.

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Stade Umuganda ku kwakira imikino ya Shampiyona mu gihe cyose itarasanwa, risaba amakipe ayakiriraho imikino kurimenyesha ahandi yakinira bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA ku wa 29 Ukwakira iyimeshya ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino.

Hashingiwe kandi ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye Akarere ka Rubavu ku wa 11 Ugushyingo 2021 igaragaza ko iyo Stade yavuzwe haruguru yangiritse kubera ibiza bityo ko “kugira ngo yongere yakire imikino itandukanye igomba kubanza gusanwa.”

Nubwo bimeze gutyo ariko, inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’amakipe ya Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yanzuye ko yaguma kwakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kuko nta kibazo gikomeye ifite.

Ibaruwa aya makipe yandikiye FERWAFA kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021, igira riti “Stade Umuganda ntabwo yangiritse bikomeye ku buryo itakwakira imikino n’abafana.”

Aya makipe yose yavuze ko “yateranye agasuzuma ibyasabwe, yasanze aho agomba kwakirira imikino ari kuri Stade Umuganda kuko nta bushobozi bwo kwakirira hanze afite.”

Yakomeje agira ati “Dushingiye na none ku ibaruwa yo ku wa 15 Ugushyingo 2021 Akarere kandikiye Minisiteri ya Siporo ikagaragariza ko Stade Umuganda nta kibazo gikomeye yagize cyabuza amakipe kuhakirira imikino kandi ikagaragaza aho Akarere kabona ko Stade yangiritse, turabasaba kutwemerera kwakirira imikino kuri iyo Stade.”

Si ubwa mbere Stade Umuganda ihagaritswe kwakira imikino ya Shampiyona kuko itakiriye isoza umwaka w’imikino wa 2020/21. mu mpera za Kamena kubera imitingito yatewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Iyi Stade yo mu Karere ka Rubavu ni kimwe mu bibuga byakiniweho iminsi ibiri ibanza ya Shampiyona ya 2021/22, ariko ikaba itari yemerewe kwakira abafana.

Marines FC izakira Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ugushyingo mu gihe Etincelles FC izakira APR FC bukeye bwaho.

Minisiteri ya Siporo yamenyesheje FERWAFA n'Akarere ka Rubavu ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino itarasanwa
Gusa, amakipe ya Etincelles FC, Marines FC na Rutsiro FC yamenyesheje FERWAFA ko nta handi yakwakirira imikino yayo hatari kuri Stade Umuganda kuko itangiritse bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .