“Amakipe atatu niyo duhanganiye igikombe cya shampiyona, izo za Sunrise sinzibara”

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 23 Ugushyingo 2016 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Myugariro wa AS Kigali, Nshutinamagara Ismaël ’Kodo’ yatangaje ko n’ubwo ikipe ye yatangiye shampiyona ititwara neza, bafite icyizere cyo kuzakora amateka bagahesha Umujyi wa Kigali igikombe cya mbere cya shampiyona uyu mwaka, kabone n’ubwo ngo batazoroherwa n’amakipe nka Rayon Sports, Police FC na APR FC.

Mu mikino itanu ya shampiyona imaze gukinwa, AS Kigali imaze gutsindamo ibiri, inganya umwe, itsindwa ibiri, biyishyira ku mwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo n’amanota arindwi, irushwa atandatu na Rayon Sports ya mbere.

Kodo uri gukina umwaka wa mbere muri iyi kipe y’Umjyi wa Kigali, nyuma yo kuyerekezamo avuye muri APR FC, yatangaje ko mu mikino ya mbere iyi kipe yagowe n’ibibazo by’amikoro yari ifite, birimo abakinnyi bari batarahembwa n’abashya bari batarahabwa amafaranga baguzwe. Gusa yemeza ko ubu nyuma yo guhabwa imishahara ngo umwuka umeze neza mu bakinnyi kandi ko intego ari ugutwara igikombe cya shampiyona.

Ati “Dutangira twari dufite ibibazo bitandukanye. Harimo ibirarane byinshi, abakinnyi bashya nta mafaranga barabona, ibi byagize uruhare mu kwitwara nabi. Nubwo ubu amafaranga y’abakinnyi bashya (baguzwe) ataraboneka, ariko imishahara yaraje, nta kibazo.”

Uyu myugariro wahoze ari kapiteni wa APR FC agatwarana nayo ibikombe bitandukanye birimo 10 bya shampiyona, yanavuze ko uyu mwaka intego we na bagenzi be bafite ari ugukora amateka bwa mbere bagahesha ikipe y’Umujyi wa Kigali iri kamba ihora ihatanira bikanga.

Ati “AS Kigali ni imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda, ifite abakinnyi beza. Intego yacu ntabwo twayivaho kuko twatakaje imikino ibiri, n’abaturi imbere bazatakaza kandi natwe hari indi mikino tutazatsinda. Shampiyona ntiwayitwara udatsinzwe, biragoye, gusa igikombe turagishaka.”

Abajijwe ikipe abona ishobora kuzabaha akazi gakomeye mu rugendo rwo kwegukana shampiyona, Kodo yagize ati “Amakipe atatu niyo duhanganiye igikombe cya shampiyona, izo za Sunrise sinzibara. Rayon Sports, Police FC na APR FC kuko zifite ubunararibonye mu gutwara ibikombe, nizo zizatugora.”

Kugeza ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 13, ntiratsindwa umukino n’umwe ndetse ntirinjizwa igitego, ikurikiwe na Sunrise FC na Police FC zifite amanota 10, Etincelles na Kirehe FC zikagira amanota icyenda, hagakurikiraho APR FC na Bugesera FC zifite umunani AS Kigali ikaza ku mwanya wa munani n’amanota arindwi.

Amakipe ari mu mazi abira ni Pepiniere FC, Amagaju FC na Marines zose zifite inota rimwe mu mikino itanu.

Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona AS Kigali yagombaga kuzakiramo Gicumbi FC, wigijwe imbere ukaza gukinwa kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali, kuko igomba kwerekeza muri Kenya ejo ku wa Kane aho igiye kwitabira amarushanwa ya EALASCA ahuza imijyi y’ibihugu bitandatu byibumbiye mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba (EAC) izatangira ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo.

Kodo (wambaye umuhondo) yemeza ko ikipe ya Sunrise itari mu zibateye ubwoba ku gikombe cya shampiyona
Avuga ko nyuma yo gukemura ibibazo byatumaga AS Kigali ititwara neza, intego ari ukwegukana shampiyona y'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza