Amakipe ane azavamo abiri azamuka mu cyiciro cya mbere yamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Imikino ya ¼ ya Playoffs mu cyiciro cya kabiri yasojwe kuri iki Cyumweru, yasize hamenyekanye amakipe ane azakina ½ kizatanga abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino wa 2019/20.

Gasogi United, Sorwathe FC, Heroes FC na Etoile de l’Est ni yo makipe yabashije kugera muri ½ mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka.

Gasogi United yabimburiye izindi kugera muri iki cyiciro ubwo yasezereraga Intare FC ku bitego 7-3, iyitsinze 3-2 mu mukino wo kwishyura wabaye ku wa Gatandatu.

Kuri iki Cyumweru habaye imikino itatu, aho Sorwathe FC yari yakiriye Rwamagana City FC yari yanganyije na yo ubusa ku busa mu mukino ubanza wabaye tariki ya 7 z’uku kwezi.

Uyu mukino wo kwishyura wabereye i Kinihira na wo warangiye amakipe yombi ananiwe kureba mu izamu maze hitabazwa penaliti, Sorwathe FC isezerera Rwamagana City kuri penaliti 4-1.

Etoile de l’est FC yatsinze Vision JN ibitego 2-0, iyisezerera ku bitego 2-1 mu mikino yombi mu gihe Heroes FC yatsinze Vision FC igitego 1-0, ikayisezerera ku itegeko ry’igitego cyo hanze kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 mu gihe Vision FC yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

Muri ½, Sorwathe FC izahura na Gasogi United mu gihe undi mukino uzahuza Heroes FC na Etoile de l’Est FC, amakipe yose yishakamo azagera ku mukino wa nyuma, akaba ari na yo azazamuka mu cyiciro cya mbere gusimbura Amagaju FC na Kirehe FC zamanutse mu mwaka ushize w’imikino.

Imikino ibanza izaba tariki ya 20 Nyakanga

  • Sorwathe FC vs Gasogi United
  • Heroes FC vs Etoile de l’Est FC

Imikino yo kwishyura izaba tariki ya 24 Nyakanga

  • Etoile de l’Est FC vs Heroes FC
  • Gasogi United vs Sorwathe FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Sorwathe FC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rwamagana City FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza