00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe ane akomeye i Burayi agiye gucakirana mu mikino isoza UEFA Nations League yerekanwa kuri StarTimes

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Muri iki cyumweru hateganyijwe imikino ine isoza irushanwa rya UEFA Nations League, aho Espagne izahura n’u Butaliyani naho u Bufaransa bugahura n’u Bubiligi muri ½ mbere y’uko haba imikino ya nyuma tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Ku wa Gatatu no ku wa Kane ni bwo hazakinwa imikino ibiri ya ½ izabera mu Butaliyani.

Iki gihugu cyatwaye EURO 2020 ni kimwe mu bigiye guhatanira UEFA Nations League ya 2020/21, aho kizahura na Espagne mu mukino uzabera kuri Stade San Siro y’ i Milan ku wa Gatatu.

Ibihugu byombi bigiye kongera guhura nyuma y’uko Azzuri y’u Butaliyani yasezereye Espagne muri ½ cya EURO 2020. Gusa, umutoza Luis Enrique wa Espagne azaba adafite Marcos Llorente wa Atlético Madrid na Pedri wa FC Barcelone bavunitse, aho basimbuwe na Brais Mendez na Bryan Gil.

Ku ruhande rw’u Butaliyani, umutoza Roberto Mancini yavuze ko yiteze kongera kubona umukino ukomeye nk’uko byagenze muri EURO 2020.

Ati “Espagne ni ikipe ikomeye. Bakoze impinduka zitandukanye mu ikipe yabo, ariko baracyafite abakinnyi benshi beza kuri ubu, mu myaka mike ya vuba. Birumvikana ko bari kongera kubaka ikipe kandi bahagaze neza nk’uko natwe bimeze.”

Ku wa Kane, hazaba undi mukino wa ½ uzahuza u Bubiligi bwa Romelu Lukaku n’u Bufaransa bwa Kylian Mbappé nka ba rutahizamu bari mu bakomeye i Burayi.

Lukaku wakiniye u Bubiligi bwa mbere afite imyaka 16, amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino irindwi y’iri rushanwa ry’uyu mwaka mu gihe kandi yatanze indi mipira yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yavuze ko yishimiye kongera gukinira ku kibuga yakiniragaho akiri umukinnyi.

Ati “Mu by’ukuri nishimiye gukinira i Turin, muri stade nzi neza kandi aho nagize inshuti nyinshi. Uzaba ari umukino mwiza imbere y’abafana.”

Iyi stade y’i Turin ni yo izakira umukino w’umwanya wa gatatu ku Cyumweru mu gihe umukino wa nyuma uzabera i Milan uwo munsi.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika ntibakwiye gucikwa iyi mikino irimo abakinnyi benshi b’ibihangange kuko izerekanwa gusa ku mashene ya StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya televiziyo kuri uyu mugabane.

Irushanwa rya UEFA Nations League rirasozwa muri iki cyumweru, aho imikino ine isigaye izerekanwa kuri StarTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .