00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe 8 agiye guhatanira igikombe cya Shampiyona, andi arimo Kiyovu na Mukura arwane no kutamanuka

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusoza imikino y‘amajonjora ya shampiyona y‘icyiciro cya mbere mu Rwanda, hanahise hamenyekana amakipe umunani agomba guhatanira igikombe cya shampiyona n‘andi umunani arimo Kiyovu Sports na Mukura VS agomba guhatanira kutazaza muri ebyiri zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Imikino yose y’amajonjora, yashyizweho akadomo ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, buri kipe ihita imenya icyiciro iherereyemo bitewe n’amanota yabonye.

Nkuko amabwiriza ya FERWAFA abivuga, ikipe umunani za mbere zigomba kuzahura hagati yazo buri imwe ihura n’indi ariko hagakinwa umukino umwe gusa, hanyuma ikipe zizaba ebyiri za mbere ni zo zizasohokera Igihugu mu marushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Ibi bisobanuye ko buri kipe mu munani za mbere, izakina imikino irindwi hanyuma habarwe amanota, izaba iya imbere mu manota izahita yegukana igikombe cya shampiyona izahagararire u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe izaba iya kabiri izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Ikizabaho, ni ugutombora ikibuga amakipe azakiniraho kuko nta mukino ubanza n’uwo kwishyura uzabaho k’uburyo buri kipe yakwakira indi.

Ikipe umunani za mbere zizahatanira igikombe cya shampiyona n’umwanya wa kabiri:

1. APR FC: yazamutse n‘amanota 18

2. Bugesera FC cyangwa Gorilla FC

3. Rayon Sports FC: Ifite amanota 9

4. Rutsiro FC: Ifite amanota 8 n’umwenda w’igitego kimwe

5. AS Kigali FC: Ifite amanota 12

6. Police FC: Ifite amanota 10

7. Marines FC: Ifite amanota 13

8. Espoir FC: Ifite amanota 10

Hanyuma ikipe umunani za nyuma, nazo zigomba kuzahura hagati yazo buri kipe izakina imikino irindwi, hanyuma habarwe amanota ya buri kipe kugira ngo hanyemenyekane ebyiri zigomba kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri n’izindi esheshatu zizaguma mu cyiciro cya mbere.

Aha naho kandi, hagomba kuzaba tombola y‘ibibuga amakipe azakiniraho kuko nta mikino ibiri izakinwa nkuko amabwiriza ya FERWAFA agenga iyi shampiyona abivuga.

Ikipe umunani zigomba kuzarwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri:

1. Kiyovu Sports: Yabaye iya nyuma mu itsinda rya kabiri

2. Gasogi United: Yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri

3. Sunrise FC: Yabaye iya gatatu mu itsinda rya kane

4. Mukura VS: Yabaye iya nyuma mu itsinda rya kane

5. Musanze FC: Yabaye iya gatatu mu itsinda rya gatatu

6. Etincelles FC: Yabaye iya nyuma mu itsinda rya gatatu

7. Gorilla FC cyangwa Bugesera FC

8. AS Muhanga: Kugeza ubu ni iya nyuma mu itsinda rya mbere

Biteganyijwe ko tombola y’ibibuga ikipe zizakiniraho, izakorwa ku wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko mu makipe umunani ya mbere hari ayifuza ko hazabaho imikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura).

Mukura VS yabaye iya nyuma mu itsinda rya kane (D)
Kiyovu yisanze mu munani azahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri
Musanze FC iri mu munani azahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri
AS Kigali FC nayo iri mu munani azahatanira igikombe cya shampiyona
Police FC iri mu makipe umunani azahatanira igikombe cya shampiyona
APR FC yatsinze imikino yayo yose uko ari itandatu
Rayon yazamukanye amanota icyenda mu itsinda rya kabiri
Gasogi United izakina mu zizarwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .