00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagana y’abafana ba PSG yategereje Messi i Paris amaso ahera mu kirere (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Kanama 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Abafana ba Paris Saint-Germain babarirwa mu magana bategereje Lionel Messi hanze ya Parc des Princes no ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Mbere, ariko amaso ahera mu kirere.

Nyuma yo gusezera kuri FC Barcelone mu marira ku Cyumweru, Lionel Messi ategerejwe mu Mujyi wa Paris, aho ashobora gusinyira ikipe yabo mu minsi mike iri imbere.

Gusa, bishobora gusaba gukomeza gutegereza nyuma y’uko uyu mukinnyi w’Umunya-Argentine yagaragaye kuri uyu wa Mbere yambaye umwenda wo ku mazi ari hafi ya piscine y’iwe i Barcelone.

Messi w’imyaka 34 ntiyigeze yemeza niba azasinyira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru, ariko ikinyamakuru L’Equipe cyavuze ko ashobora gukora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Mbere.

Ibi byatumye abafana benshi ba Paris Saint-Germain bahurira ku muryango wa Stade ya Parc des Princes, hakajijwe umutekano wari urinzwe na polisi n’abandi mu gihe kandi ari uko byari bimeze ku kibuga cy’indege cya Le Bourget mu majyaruguru y’uyu mujyi. Iki kibuga gikoreshwa n’indege zihariye ndetse n’iz’ubucuruzi.

Mehmet Sen ufana PSG, wari utegereje Messi kuva saa Munani z’ijoro, yagize ati “Dutegereje umunyabigwi, umunyabigwi ni Leo Messi.”

Abandi bafana bahuriye kandi ku kibuga cy’indege kuko bari bumvise ko Messi ari bujye i Paris. Benshi muri bo baririmbaga ‘Messi, Messi’, ariko uyu mukinnyi yari akibereye i Barcelone.

PSG ishobora gusinyisha Messi ku buntu nyuma y’uko asoje amasezerano muri FC Barcelone, ariko bivugwa ko azajya ahembwa ibihumbi 570£ ku cyumweru.

Byitezwe ko yongera gukinana na Neymar babanye muri FC Barcelone, ndetse bakazafatanya n’Umufaransa Kylian Mbappé mu busatirizi.

Inkuru bifitanye isano: Hatanzwe ikirego kigamije kubuza Messi kwerekeza muri Paris Saint-Germain

Amagana y’abafana ba PSG yahuriye kuri Parc des Princes, aho bari bategereje ko Messi agera i Paris
Hari abandi bafana benshi bari bahuriye ku Kibuga cy'Indege cya Le Bourget mu Majyaruguru ya Paris
I Barcelone, na ho hari abafana bategerereje hafi y'urugo rwa Lionel Messi
Lionel Messi wasezeye mu marira ku Cyumweru, yavuze ko ashobora kwerekeza muri Paris Saint-Germain ariko batarumvikana
Umutekano wari wakajijwe kuri Parc des Princes ahahuriye abafana ba PSG
Bamwe mu bafana ba PSG biteguye guha ikaze Lionel Messi
Umunyamategeko Dr Juan Branco yatanze ikirego cy'abanyamuryango ba FC Barcelone badashyigikiye ko agurwa na Paris Saint-Germain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .