Amafoto yihariye y’umukino APR FC yatsinzemo AS Muhanga igashimangira umwanya wa mbere

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 7 Mutarama 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda wasize APR FC ikomeje kuba ku isonga nyuma yo gutsinda AS Muhanga 2-1 ibifashijwemo na rutahizamu Sugira Ernest wari umaze umwaka n’amezi ane adakandagira mu kibuga.

APR FC yagiye gukinira i Nyamirambo kuri iki Cyumweru inyotewe n’amanota atatu kuko yaherukaga kuhatsindirwa na Mukura VS, inahanganyiriza na Gicumbi FC.

Ku munota wa 28 nibwo yafunguye amazamu ku mupira wazamukanywe na Nshuti Dominique Savio witwaye neza cyane muri uyu mukino, awuha Sugira Ernest wari imbere y’izamu atsindira APR FC igitego cya mbere.

Ku burangare bwa ba myugariro Hervé Rugwiro na Ombolenga Fitina, AS Muhanga yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 40 cyitsinzwe na Buregeya Prince ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Youssuf Habimana, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yarasimbuje yongeramo ba rutahizamu aha umwanya Issa Bigirimana, Blaise Itangishaka na Imran Nshimiyimana mu myanya ya Sugira Ernest, Evode Ntwari na Nizeyimana Mirafa.

APR FC yabonye igitego cy’intsinzi kuri koruneri yatewe na Byiringiro Lague, umupira uhura na Mugiraneza Jean Baptiste Migi atera n’umutwe ukora kuri myugariro Noël Bizimana, aba umukinnyi wa kabiri witsinze igitego muri uyu mukino.

Uyu mukino wasize APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona kuko Mukura VS iyikurikiye yo yanganyirije na Marines FC i Rubavu 1-1.

Umuyaga uvanze n'imvura byaguye kuri Stade ya Kigali mbere y'uko umukino utangira
Imvura yageze hasi abakinnyi bataragera mu kibuga
Abatoza b'amakipe yombi Abdul Mbarushimana wa Muhanga (mu ikoti ry'umuhondo) ndetse na Jimmy Mulisa ( mu mupira w'ingofero) wa APR FC basuhuzanya mbere y'umukino
Abakinnyi 11 ba Muhanga babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC bashimira abafana babo baje kubashyigikira bakihanganira imvura yaguye mu masaha yo ku manywa i Nyamirambo
Abdul Mbarushimana waciye mu makipe nka Rayon Sports na Nyanza FC , yazamuye Muhanga uyu mwaka w'imikino kandi akomeje kwitwara neza
Sugira Ernest wabanjemo mu mukino wa mbere nyuma y'imvune y'umwaka n'amezi ane yatangiye kugora Muhanga FC ku munota wa mbere
Ku munota wa gatatu gusa yahushije uburyo bwari bwabazwemo igitego
Umunyezamu wa Muhanga Isingizwe Patrick yakomeretse mu ntangiriro z'umukino ahita yitabwaho n'umuganga w'ikipe ye
Imanishimwe Emmanuel '' Mangwende '' asimbuka umuserebeko yari atewe na Rucogoza Elias wa AS Muhanga
Ntwari Evode yahaye neza umupira Nshuti Savio
Savio yacenze umukinnyi w'inyuma wa Muhanga Bizimana Noel
Hanyuma nawe awuhindura imbere y'izamu
Usanga rutahizamu Sugira Ernest wari uhagaze wenyine imbere y'izamu
Yahise awusunikira mu izamu iruhande rwa Isingizwe Patrick
Umunyezamu wa Muhanga yawukurikije amaso winjira mu izamu
Icyakurikiyeho kwari uguhanga amaso Sugira ajya kwishimira igitego
Umunyezamu wa Muhanga yerekaga abakinnyi be ko bamutengushye , mu gihe Sugira we yerekezaga mu nguni kwishimira igitego
Ni igitego atsinze mu mukino abanjemo nyuma y'imvune y'igihe kirekire
Ombolenga , Evode ndetse na Lague baje kwifatanya na Sugira kwishimira igitego
Yapfukamye mu kibuga maze ashimira Imana imuhaye igitego mu mukino wa mbere abanjemo
Isingizwe Patrick umunyezamu wa Muhanga yagiye atabara ikipe ye aho rukomeye
Muhanga FC yakomeje gusatira APR FC aha bari babonye umupira w'umuterekano abakinnyi ba APR FC bakumira aba Muhanga FC kwinjira mu rukuta
Maze Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste '' Migi '' asunika rutahizamu wa Muhanga Habimana Youssouf
Umusifuzi utaramenye ukoze ikosa uwo ari we yaje kwihanangiriza Imanishimwe Emmanuel
Umunyezamu wa APR FC Kimenyi Yves yahangaga amaso umupira igihe Habimana Youssouf yawubonezaga mu izamu
Igihe wacaga kuri Kimenyi Yves amahirwe yari asigaranye Ombolenga ko yatabara izamu gusa nawe waje kumucaho
Maze uza usanga Buregeya Prince
Prince yabaye nk'utungurwa maze umupira umukubita ku kirenge cy'iburyo werekeza mu izamu
Kimenyi yacitse intege abona umupira mu izamu rye mu gihe Youssouf we yari atangiye kwishimira igitego
Agana mu nguni aho yari guhurira na bagenzi be
Mu kirere cya Sitade ya Kigali
Bagenzi be baje kumufasha
Umutoza Abdul Mbarushimana yabonye ko noneho gutahana i Muhanga amanota atatu bidashoboka hanyuma agira inama Kagaba Obed uburyo bakugarira
Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yabonye ko bugarijwe maze asaba umukinnyi we wo hagati Imran Nshimiyimana kwishyushya
Kimenyi Yves yakoze akazi gakomeye akuramo imipira ya AS Muhanga
Igice cya mbere kirangiye Sugira na Mugiraneza bajya mu rwambariro bajyaga inama uburyo batahana amanota atatu
Gaciya Dennis (hagati) wahoze ari Perezida wa Rayon Sports nawe yari yaje kureba uyu mukino
Moussa Gatera (kuri telefoni) Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent (wambaye umupira w'umukara) na Kirasa Alain utoza Kiyovu Sports na bo bakurikiranye uyu mukino
Abafana ba APR FC ntabwo bigeze borohera abakinnyi babo
Umutoza wungirije wa Police FC, Maso Maurice (wambaye ikoti ry'ubururu), umusifuzi Uwikunda Samuel (hagati) nabo barebye uyu mukino
Umuyobozi wa APR FC, Lt. Gen Jacques Musemakweri (ibumoso), Col. Geoffrey Kabagambe uyobora abafana ba APR FC (hagati) na Maj. Gen. Mubaraka Muganga
Umutoza wungirije wa Kiyovu Sports ( Mutarambirwa Djabil (wambaye umupira w'umutuku) nawe yarebaga amakipe bahanganye muri Shampiyona
Umufasha wa Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste ''Migi'' Gisa Fausta ( hagati) nawe yari yaje gushyigikira umugabo we
Umutoza Sogonya Hamiss 'Kishi' kugeza ubu utarabona ikipe atoza nawe ntajya acikwa n'imikino ya Shampiyona
Abakinnyi ba Muhanga batangiye kuryama mu kibuga ibyo Migi we yitaga gutinza umukino
Abafana ba APR FC bari bakoze ku bikoresho byose biteguye kubyina intsinzi
N'ubwo Vuvuzela ari ubururu n'umweru ariko mu maso ni umukara n'umweru
Mu gice cya kabiri abafana ba APR FC bongereye umurindi kuko ari yo mahirwe bari basigaranye yabaha amanota atatu
Imvura yarahise maze haza agasusuruko kasabaga bamwe kwikingira ikiganza ku maso ngo birinde kureba mu zuba
APR FC yatumye bahuza urugwiro
Hari n'ubwo birenga umupira bikaba uburyohe
Uyu mufana ahora yitwaje igikombe kugeza shampiyona irangiye akazaterura icy'umwimerere
Itangisha ka Blaise ukina hagati mu ikipe ya APR FC yishyushya mu gihe yitegura gusimbura
Sugira Ernest yasumbye Nshuti Savio ubwo bahuriraga ku mupira wabonejwe mu izamu n'ubwo ntacyo watanze
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste ku mutwe yaboneje umupira mu izamu rya Isingizwe Patrick umunyezamu wa Muhanga
Abakinnyi ba Muhanga bose bawukurikije amaso habura uwawugarura
Mu gihe Sugira , Migi ndetse na Herve bamanitse amaboko bishimira igitego Isingizwe we yabazaga abakinnyi ba Muhanga ibyo bamukoreye
Mu gihe abakinnyi ba APR FC bishimiraga igitego, Isingizwe we yajyaga gukura umupira mu rushundura
Igitego bagituye abafana
Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC ntiyahwemye guhwitura abakinnyi be ngo bakomeze kugarira Muhanga itaza kubishyura
Isingizwe wigaragaje muri uyu mukino yakuyemo ishoti ryari rirekuwe na Savio dore ko nawe yari yabaze igitego
Yabonye umupira uvuyemo akubitwa n'inkuba
Umupira ujya kurangira Imanishimwe Emmanuel Mangwende yagize akabazo k'imvune maze umuganga wa APR FC amushyiraho urubura rumukonjesha itako ububabare bukagabanuka
Iki gifuka kiba kirimo urubura rugabanya uburibwe mu mubiri
Umusifuzi yihanangiirje Kimenyi Yves ko niyongera gutinza umukino amuha ikarita y'umuhondo
Ku munota wa 89 w'umukino umutoza wa Muhanga Abdul Mbarushimana yari yarangije guta icyizere
Nyuma y'umukino, Umunyezamu wa kabiri wa APR FC, Ntaribi Steven yatangajwe n'ukuntu intsinzi ivuye kure. Aha yari kumwe na myugariro Ngabo Albert
Abatoza bombi basezeranaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza