Amafoto y’ubwiza bwa stade 12 zizakinirwaho Igikombe cy’Isi mu Burusiya

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 6 Kamena 2018 saa 12:07
Yasuwe :
0 1

Harabura iminsi umunani ngo Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru gitangire aho amakipe 32 y’ibihugu azaba ahanganiye mu mijyi inyuranye y’u Burusiya, mu mikino 64 izabera kuri stade 12 zifite ubwiza buryoheye ijisho ndetse zubakanywe ikoranabuhanga rigezweho.

Muri stade zose zizakinirwaho Igikombe cy’Isi uyu mwaka, into ni iya Ekaterinburg Arena yakira abafana ibihumbi 35 isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya FC Ural Yekaterinburg naho inini ni iya Luzhniki yakira abafana ibihumbi 81 ikaba ari nayo izaberaho imikino ya ½ n’uwa nyuma muri iri rushanwa.

Igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya kuva ku ya 14 Kamena kugeza ku ya 15 Nyakanga 2018, kizakinirwa kuri stade 12 zifite amateka yihariye.

Aya ni amwe mu mafoto y’ubwiza bwa stade zizakira imikino ihuruza imbaga y’abakunzi ba ruhago mu bice bitandukanye by’Isi kuva ku bato kugeza ku basaza b’imvi z’uruyenzi.

1. Kazan Arena

Iyi ni stade yubatse mu Mujyi wa Kazan, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45,379 ikaba yarafunguwe mu mwaka wa 2013.

Imwe mu mikino ikomeye izayiberaho harimo uzahuza u Bufaransa na Australia mu itsinda C tariki 16 Kamena; uwa Iran na Espagne mu itsinda B tariki 20 Kamena; Pologne na Colombia mu itsinda H tariki 24 Kamena n’uwa Koreya y’Epfo n’u Budage mu itsinda F tariki 27 Kamena; ikazanakira imwe mu mikino ya 1/8 na ¼.

2. Ekaterinburg Arena

Ni stade iherereye mu bilometero 1000 ugana mu Majyepfo y’Umujyi wa Moscow. Yubatswe mu 1956 ivugururwa kuva mu 2014 kugera mu 2017 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35,000.

Izakinirwaho imikino ine gusa yose yo mu matsinda harimo uwa Misiri na Uruguay tariki 15 Kamena; u Bufaransa na Peru tariki 21 Kamena, uw’u Buyapani na Sénégal tariki 24 Kamena 2018 kimwe n’uzahuza Mexique na Suède.

3. Stade ya Fisht:

Iyi stade yubatse mu Mujyi wa Sochi, yafunguwe mu 2013, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 47,659. Ikibuga cya Fisht cya Leta y’u Burusiya cyakoreweho ibirori bifungura ndetse n’ibisoza irushanwa ngororamubiri ‘Winter Olympics’ mu 2014. Ikaba yubatse mu buryo bumwe na Etihad, stade y’Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza.

Izaberaho imikino itandukanye irimo uzahuza Portugal na Espagne tariki 15 Kamena mu itsinda B; uw’u Bubiligi na Panama tariki 18 Kamena mu itsinda G; uzahuza u Budage na Suède tariki 23 Kamena mu itsinda F n’uwa Australia na Peru tariki 26 Kamena ndetse izakira umukino wa 1/8 n’uwa ¼.

4. Stade ya Kaliningrad

Stade ya Kaliningrad iherereye ku Kirwa cya Oktyabrsky mu Mujyi wa Kaliningrad. Igishushanyo mbonera cyayo kikaba cyagendeye kuri stade ya Bayern Munich, Allianz Arena. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35, 212 ikaba yarafunguwe uyu mwaka. Ubusanzwe ikinirwaho n’ikipe ya FC Baltika Kaliningrad.

Izakira imikino ine y’amatsinda mu Gikombe cy’Isi harimo uzahuza Croatia na Nigeria tariki 16 Kamena; uzahuza Serbia n’u Busuwisi tariki 22 Kamena; Espagne na Maroc tariki 25 Kamena n’uw’u Bwongereza n’u Bubiligi tariki 28 Kamena 2018.

5. Stade ya Spartak

Iyi ni stade yakira abantu 45,360 nayo yafunguwe mu 2014. Isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya Spartak Moscow ikaba ifite umwihariko wo kuba itatse diamant mu mabara y’umutuku n’umweru yihinduranya bitewe n’amakipe ari kuyikiniramo.

Izakira imikino yo mu matsinda irimo uwa Argentina na Iceland tariki 16 Kamena; Pologne na Sénégal tariki 19 Kamena; u Bubiligi na Tunisia tariki 23 Kamena n’uwa Serbia na Brazil tariki 27 Kamena, ikazanakinirwaho umukino umwe wa 1/8 tariki 16 Nyakanga 2018.

6. Stade ya Luzhniki

Iyi stade nini mu zizakinirwaho uyu mwaka yubatse mu Karere ka Khamovniki mu Mujyi wa Moscow, yatashywe ku mugaragaro mu 1956, yakira abantu 81,006.

Izakinirwaho imikino ine yo mu matsinda harimo uzahuza u Burusiya na Arabie Saoudite ufungura irushanwa tariki 14 Kamena; uw’u Budage na Mexique tariki 17 Kamena; uwa Portugal na Maroc tariki 20 Kamena n’uwa Denmark n’u Bufaransa tariki 26 Kamena 2018.

Iyi stade izakira n’umukino umwe wa 1/8 tariki ya 1 Nyakanga, yakire uwa ½ tariki 11 Nyakanga n’uwa nyuma tariki 15 Nyakanga 2018.

7. Nizhny Novgorod

Iyi stade yakira abantu 44, 899, yubatse hafi ya Cathedral ya Alexandre Nevsk. Izakira imikino ine mu matsinda harimo uzahuza Suède na Koreya y’Epfo tariki 18 Kamena, uwa Argentine na Croatia tariki 21 Kamena, uw’u Bwongereza na Panama tariki 24 Kamena n’uw’u Busuwisi na Costa Rica tariki 27 Kamena 2018. Hazabera n’umukino umwe wa 1/8 n’undi wa ¼.

8. Rostov Arena

Iyi stade isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya Rostov, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45. Izakira imikino irimo uwa Brazil nu Busuwisi tariki 17 Kamena, Uruguay na Arabie Saoudite tariki 20 Kamena; Koreya y’Epfo na Mexique tariki 23 Kamena; Iceland na Croatia tariki 26 Kamena yose yo mu matsinda, ikazanakira umukino umwe wa 1/8 tariki 2 Nyakanga 2018.

9. Saint Petersburg

Iyi stade ikinirwaho n’ikipe ya Zenit Saint Petersburg ikaba yakira abantu 64,287, ni imwe mu zihenze ku Isi kuko ibarirwa agaciro ka miliyari 1, 14 z’amayero. Izakira imikino ine mu matsinda harimo uwa Maroc na Iran tariki 15 Kamena; uw’u Burusiya na Misiri tariki 19 Kamena; Brazil na Costa Rica tariki 22 Kamena n’uwa Nigeria na Argentine tariki 26 Kamena 2018.

Izakira n’umukino umwe wa 1/8 tariki 3 Nyakanga, yakire umwe wa ½ tariki 10 Nyakanga ndetse ikaba ari nayo izaberaho uwo guhatanira umwanya wa gatatu tariki 14 Nyakanga 2018.

10. Samara Arena

Ni stade yakira abantu 44,918 ikaba yubatse mu bilometero 1057 mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Moscow. Izakira imikino irimo uwa Costa Rica na Serbia tariki 17; uwa Denmark na Australia tariki 19 Kamena; uwa Uruguay n’u Burusiya tariki 21 Kamena; n’uwa Sénégal na Colombia tariki 25 Kamena, yose yo mu matsinda.

Izanakira umukino umwe wa 1/8 tariki 16 Nyakanga, n’uwa ¼ tariki 7 Nyakanga 2018.

11. Mordovia Arena

Yakira abantu 44, 412 ikaba yaratangiye kubakwa mu 2014. Izakira imikino y’amatsinda gusa harimo uzahuza Peru na Denmark tariki 16 Kamena, uwa Colombia n’u Buyapani tariki 19 Kamena; uzahuza Iran na Portugal tariki 25 Kamena n’uwa Panama na Tunisia tariki 28 Kamena 2018.

12. Volgograd Arena

Volgograd Arena yakira abantu 45 568, yafunguwe ku wa 3 Mata 2018 ikaba ikinirwaho n’ikipe ya Rotor Volgograd. Izakira imikino ine gusa yo mu matsinda harimo uwa Tunisia n’u Bwongereza tariki 18 Kamena; uwa Nigeria na Iceland tariki 22 Kamena; uwa Arabie Saoudite na Misiri tariki 25 Kamena ndetse n’uw’u Buyapani na Pologne tariki 28 Kamena 2018.

Uko amakipe 32 agabanyije mu matsinda mu Gikombe cy’Isi cya 2018:

Itsinda A: U Burusiya, Uruguay, Misiri, Arabie Saoudite

Itsinda B: Portugal, Espagne, Iran, Maroc

Itsinda C: U Bufaransa, Australie, Peru, Danemark

Itsinda D: Argentine, Iceland, Croatie, Nigeria

Itsinda E: Brazil, u Busuwisi, Costa Rica, Serbie

Itsinda F: U Budage, Mexique, Suède, Koreya y’Epfo

Itsinda G: U Bubiligi, Panama, Tunisie, u Bwongereza

Itsinda H: Pologne, Colombie, Sénégal, u Buyapani


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza