Al-Hilal Club yitegura Rayon Sports, yakoreye imyitozo ya mbere ku matara y’i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kanama 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, Al-Hilal yo muri Sudani izahura na Rayon Sports mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, yakoze imyitozo ya mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba.

Iyi myitozo yatangiye saa 18:00 kuko ari bwo ikibuga cyabonekeye n’ubwo umukino nyir’izina uzaba ku Cyumweru saa 15:30.

Ubwo yageraga i Nyamirambo, Al-Hilal yabanje kwanga gusohoka mu modoka kuko yabonaga itegerejwe n’umubare utari muto w’abanyamakuru kandi itashakaga ko hari ufata amashusho cyangwa amafoto yayo.

Nyuma yo kuganira n’abari kuri Stade ya Kigali, iyi kipe yemeye gukora imyitozo kugira ngo ibashe kumenyera ikirere cy’i Kigali mu gihe habura iminsi ine ngo icakirane na Rayon Sports mu mukino ubanza.

Iyi myitozo yibanze ku guhererekanya umupira no gutera mu izamu, aho abakinnyi bari bagabanyijwe mu makipe abiri, bakina hagati yabo.

Ubwo Al-Hilal yari imaze kugera i Kigali, umutoza wayo wungirije, Salah Mohamed Adam yavuze ko ifite intego yo gutsinda Rayon Sports kuko ifite ubunararibonye mu mikino nyafurika kuyirusha.

Ati” Rayon Sports ni imwe mu makipe meza muri Afurika, navuga ko bizaba ari 50-50, ariko tuzakora ibishoboka dutsinde kuko turusha Rayon Sports ubunararibonye muri aya marushanwa.”

Al-Hilal yaje ifite abakinnyi b’abenegihugu gusa dore ko umunya-Algérie Mohamed El Hadi Boulaouide na Nasreddine Nabi ukomoka muri Tunisia badafite ibyangombwa byo gukina iri jonjora mu gihe bari bitezweho kuziba icyuho cy’abakinnyi bane bakomeye iyi kipe yatakaje muri iyi mpeshyi.

Al-Hilal Omdurman yabanje kwanga gusohoka mu modoka nyuma yo kwisanga itegerejwe n'itangazamakuru ryo mu Rwanda
Umunyezamu w'Umugande Jamal Salim Magoola ni umwe mu bahawe ubwenegihugu bwa Sudani
Umunya-Tunisie Nabil Kouki ni we utoza Al-Hilal nyuma yo kuyigarukamo muri Gashyantare
Nabil Kouki aganira n'umwe mu batoza bamwungirije
Al-Hilal yabanje gukora imyitozo yo kunanura ingingo
Nyuma abakinnyi batangiye no gukora ku mupira mbere y'uko bagabanywa mu makipe abiri

Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza