Al-Hilal Club y’abenegihugu yageze i Kigali ifite intego yo gutsinda Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Ahagana ku i saa 00:55 ni bwo ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudani, yasohotse mu kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe nyuma yo kuza n’indege ya Ethiopian Airlines muri iri joro ryakeye, aho ije guhangana na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere muri CAF Champions League, uzakinwa ku Cyumweru.

Itsinda ry’abantu 33 ririmo abakinnyi 20 bose bafite ubwenegihugu bwa Sudani, ryasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ryambaye imyenda imwe, amashati ajya kuba umweru n’amapantalo y’umukara ku bakinnyi n’abatoza, aho ryakiriwe n’Umujyanama wa Komite ya Rayon Sports, Sibomana Aimable.

Umunyezamu w’umugande, Jamal Salim Magoola ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bahawe ubwenegihugu mu gihe hari umunya-Algérie n’umunya-Tunisia iyi kipe itazanye, byitezwe ko bazakoreshwa mu mukino wo kwishyura.

Umunya-Tunisia w’imyaka 48 utoza iyi kipe, Nabil Kouki yatubwiye ko ntacyo ashobora kuvuga kuko yumvaga ananiwe kubera ko hamwe n’abakinnyi be bamaze amasaha 10 mu rugendo nyuma y’andi atatu bamaze mu modoka muri Sudani.

Yahise adutungira urutoki, atwereka umutoza umwungirije, Salah Mohamed Adam, ngo abe ari we tuvugisha.

Salah, ni umugabo utuje, wadusabye kumureka akabanza kurangiza itabi yanywaga maze akatuvugisha.

Uyu mutoza yabwiye itangazamakuru ko nta yindi ntego izanye Al-Hilal Club i Kigali uretse gutsinda.

Ati” Twishimiye kuza mu Rwanda, kuri njye ni ubwa mbere kandi biranshimishije. Twizeye ko tuzakora neza ibyatuzanye, tuje hano kuko turi imwe mu makipe akomeye muri Afurika kandi tuzakora ibishoboka dutsinde uyu mukino.”

Al-Hilal Club igarutse mu Rwanda nyuma yo kuhatsindirwa ibitego 4-1 na Rayon Sports mu 1994 mu ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya CAF Winners Cup.

Salah Mohamed yavuze ko nyuma y’imyaka 25 hari byinshi byahindutse ku buryo bizeye ko ku Cyumweru ari bo bazatahana intsinzi.

Ati” Rayon Sports ni ikipe nziza, turayubaha. Tuzi ko ari umukino utazatworohera. Ubu turi mu 2019, ni byinshi byahindutse haba kuri Rayon Sports na Al-Hilal.”

“Rayon Sports ni imwe mu makipe meza muri Afurika, navuga ko bizaba ari 50-50, ariko tuzakora ibishoboka dutsinde kuko turusha Rayon Sports ubunararibonye muri aya marushanwa.”

Uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru, guhera saa 15:30 mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Sudani nyuma y’ibyumweru bibiri.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yatsinze hagati Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria, mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Abakinnyi 20 Al-Hilal Club yazanye guhangana na Rayon Sports: Yonis Ally Hassa, Abou Aagla Mohamed, Mohamed Mouktar, Souhaib Ahmed, Walaa Eldin, Musa Eldai Idris, Waleed Bakhit, Samawal Merghani, Nazar Ahmed, Hussein Ibrahim Morsal, Magoola Salim Jamal, Moumen Esam, Omer Hassan Abdallah, Faris Abdallah, Nasreldine Omer Ahmed, Atalif Seed Osman, Atahil El Tahil, Mwafag Siddig, Samuel El Wadi, Darag Ali, Mohamed Adam Almour.

Al-Hilal Club yasesekaye i Kigali idafite abakinnyi babiri bayo b'ibihangange
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ijyamo abantu 29 yanenzwe na Al Hilal yo yashakaga Bus nini kurushaho
Abayobozi b'iyi kipe ntibishimiye imodoka bahawe ngo yakire abakinnyi

AMAFOTO: Hardi UWIHANGANYE/FunClub


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza