Akayabo amakipe atanu ya mbere mu Rwanda yashoye agura abakinnyi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Amakipe menshi yo mu Rwanda ntajya yemera gutangaza ingano y’amafaranga yashoye agura abakinnyi cyangwa se ayo azakoresha mu mwaka w’imikino; gusa hari amwe atagendera kuri uwo muco nka Police FC iri mu zashoye menshi muri ruhago uyu mwaka.

Mu makipe atanu yabaye aya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize arimo Rayon Sports, Police FC, APR FC, AS Kigali na Bugesera FC; atatu muri yo niyo yemeye gutangariza IGIHE imibare y’amafaranga yashoye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu 2017/18.

Police FC niyo yashoye akayabo ku isoko igura abakinnyi bashya kuko yakoresheje agera kuri miliyoni 74 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Umunyamabanga wayo, CIP Mayira Jean de Dieu yabigaragaje.

Yagize ati “Abakinnyi twaguze hanze n’abacu twari dufite twongereye amasezerano byose byafashe miliyono 74 Frw. Ayo twinjije mu kugurisha navuga ko ari ayavuye kuri Danny [Usengimana] twatanze ku bihumbi 100 by’amadorali [asaga miliyoni 84 Frw] twe tugafata 75%.”

CIP Mayira kimwe n’abandi bayobozi bemeye gutanga aya makuru, yanze kwinjira mu isoko byimbitse ngo agaragaze amafaranga yagiye atangwa kuri buri mukinnyi kuko avuga ko ibi biba bibujijwe mu masezerano ikipe igirana n’abakinnyi.
AS Kigali bise “Paris Saint Germain” yo mu Rwanda

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali ni imwe mu zagaragaye cyane ku isoko ryo kugura abakinnyi izana abafate amazina akomeye ndetse bifuzwaga n’amakipe akomeye mu gihugu nka Savio Dominique Nshuti wavuye muri Rayon Sports.

Uyu musore ukiri muto yashakwaga bikomeye na APR FC . Muri AS Kigali yagiriyemi igihe kimwe na Ally Niyonzima yambuye Rayon Sports yari yamaze gutangaza ko yamuguze.

Ibi byatumye benshi bavuga ko iyi kipe ariyo yatanze amafaranga menshi mu kugura abakinnyi ariko ariko Umunyamabanga wayo, Nshimiye Joseph, yatangarije IGIHE ko bashoye agera kuri miliyoni 71 ariko nabo nta n’igiceri binjije ku bakinnyi 11 bayisohotsemo.

Yagize ati “Aya makuru ubundi ntabwo tuyatanga kubera ko tuba twanga ibihuha biyakurikira. Gusa twakoresheje miliyoni 71 Frw mu kugura abakinnyi bashya. Ndabizi ko hari abavuga ngo nitwe twakoresheje amafaranga menshi ariko abakinnyi bampenze ni Savio, Ally na Kalanda abandi bose bari munsi ya miliyoni esheshatu ndetse hari n’abo nahaye imwe.”

Nshimiye avuga ko mu bakinnyi 11 bavuye muri AS Kigali nta n’umwe wagurishijwe kuko bamwe amasezerano yabo yari arangiye abandi bakaba batarabashije gutanga umusaruro bari bitezweho biba ngombwa ko basezererwa bajya kugerageza ahandi.

Bugesera FC yasohoye miliyoni 46 ntiyinjiza na make

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe rukumbi yo hanze y’Umujyi wa Kigali yabashije kuza mu makipe atanu ya mbere umwaka ushize, Silas Mbonimana, yatangarije IGIHE ko mu kugira ngo izongere guhangana uyu mwaka; yakoresheje miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda igura abakinnyi banongerera abo bari basanganywe amasezerano.

Yagize ati “Muri Bugesera FC iyo turebye dusanga twarakoresheje nka miliyoni 46 tugura abakinnyi no kongerera amasezerano abari basanzwemo. Buriya twari dufite abakinnyi benshi bari barangije amasezerano. Muri bo abatarabashije kugumana natwe ni batatu barimo kapiteni Nzabanita David, Iradukunda Bertrand bagiye muri Police FC n’umunyezamu Kwizera Olivier wagiye hanze.”

Mbonimana avuga ko kuri aba bakinnyi nta mafaranga na make ikipe yigeze ibinjizaho kuko bari barangije amasezerano bityo bakaba barigurishije. Iyi kipe ifite ingengo y’imari ya miliyoni 250 izakoresha muri uyu mwaka intego yayo ikaba ari ukurangiza mu myanya ine ya mbere.

APR FC na Rayon Sports ntizagaragaje amafaranga zakoresheje

Aya makipe abiri akomeye mu gihugu ndetse akunze gusimburana mu kwegukana ibikombe bitandukanye, ntabwo yashatse kugaragaza amafaranga yakoresheje agura abakinnyi uyu mwaka nubwo aba ari muyashoye menshi kugira ngo agume ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Gacinya Chance Dennis yabwiye IGIHE ko muri iki gihe cy’inzibacyuho hari amakuru badashobora gutanga bityo abakunzi bayo baba bayakeneye bakwihangana hakazabanza hagatorwa indi komite hakaboneka n’Umuvugizi mushya.

Yagize ati “Mutwihanganire ntabwo twemerewe gutanga amakuru ayo ariyo yose adacishijwe ku rubuga rwa Rayon Sports. Ni icyemezo twafashe kugira ngo hirindwe gukwirakwiza ibihuha muri iki gihe tutarabona komite gusa mwihangane ni igihe gito umuvugizi akaboneka.”

Muri APR FC ho ngo hari ibitarajya ku murongo ku buryo batangaza imibare ijyanye n’amafaranga bakoresheje nk’uko Umunyamabanga wayo, Kalisa Adolphe yabitangaje.

Yagize ati “Ni inkuru nziza ariko ibyacu ntibirarangira ku buryo twabitangaza ubu.”

Gusa Kalisa yavuze ko kenshi amafaranga akunze gutangazwa ko batanze ku bakinnyi ntaho ahuriye n’ukuri.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakunze kwibaza niba amafaranga amakipe asohora buri mwaka yaba ayinjiza gusa ni igisubizo kigoye kubona mu gihe hari ataba ashaka ko iyo mibare ijya ahagaragara kubera impamvu zayo bwite.

Uretse mu Rwanda no mu bindi bihugu bitaratera imbere, ahandi nko ku mugabane w’u Buranyi uko umwaka urangiye buri kipe imurikira abafana bayo uko yinjije umutungo, amafaranga yinjije, ayo iteganya gukoresha ndetse n’ayagize ibihombo arabitangaza.

CIP Mayira Jean De Dieu uyobora Police FC yavuze ko bakoresheje miliyoni 74 Frw bagura abakinnyi bashya
Kapiteni Nzabanita David (imbere) na Kwizera Olivier (wa kabiri) bari mu bakinnyi bakomeye basohotse muri Bugesera FC ku busa
Umunyabanga wa AS Kigali, Nshimiye Joseph (wa kabiri ibumoso) yavuze ko Savio (wambaye umuhondo) ari mu bakinnnyi batatu bamuhenze uyu mwaka
Gacinya uyobora Rayon Sports we yavuze ko atatanga aya makuru kuko atabyemerewe
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza