00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahuru kahiye! Ibimenyetso simusiga bya ruswa mu mupira w’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka myinshi bivugwa ko mu mupira w’amaguru w’u Rwanda hari ruswa, ko imikino igurwa ibyo abakinnyi n’abatoza bita ko ari “ugutegura match” ku buryo ubu nta muntu upfa gutsinda “atateguye”.

Ni kenshi hagiye havugwa ubwumvikane buke hagati y’abatoza n’abayobozi, bapfa ikintu kimwe. Ni ikintu cy’ingenzi kuri bo, amafaranga yo gutegura “match”, ayo ashobora gutuma abagabo bafatana mu mashati induru zikavuga, ku buryo n’umushahara umuntu ashobora kuwibagirwa ariko ayo gutegura akabonekera igihe.

Umuntu utabizi, yakumva ijambo “gutegura” akagira ngo ni nk’amafaranga yo kugura amazi cyangwa se pommade n’ibindi nk’ibyo bishobora gukenerwa ku kibuga. Gutegura ni ukugura umukino.

“Gutegura” cyangwa se “Match-fixing” ni uburiganya mu mikino cyangwa gukora uburiganya butuma umukino ugenda mu buryo umuntu runaka yateguye ariko byanyuze mu nzira zidakwiriye nko gutanga ruswa no kwitsindisha kandi binyuranyije n’amategeko y’uwo mukino.

Mu Rwanda, iyo habaye igisa na byo byitwa ko ‘Kanaka yariye cyangwa yatamiye’ ngo yitsindishe cyangwa se ko umusifuzi yibye ikipe runaka.

Mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yasojwe, hari imikino yabonetsemo umusaruro utera benshi kwibaza ni ba koko haba hatarabayeho ‘match fixing’ ubusanzwe ifatwa nka ruswa mu ijambo ryoroshye.

Ni mu gihe hari n’ibimenyetso bifatika IGIHE yabonye by’abakinnyi bamwe na bamwe bagiye bahabwa amafaranga kugira ngo bitsindishe, ahanini bitewe n’ubukene buri mu makipe yabo n’ibindi nka byo.

Ibitego bitatu ku bihumbi 600 Frw

IGIHE ifite amakuru y’abakinnyi “batamiye” kugira ngo bitsindishe, ahanini biturutse ku kuba amakipe yabo nta kintu kinini yari akirwanira mu rugendo rwo gushaka igikombe cya Shampiyona giheruka.

Dosiye ivugwamo abo bantu bivugwa ko yaba yaratangiye gukorwaho iperereza ari na yo mpamvu tutari buze gutangaza amazina y’abayirimo.

Uko byakorwaga ni uko umunyezamu yumvikanaga na ba myugariro be nibura babiri, bakemeza ko kugira bitsindishe nibura ibitego bitatu, bisaba ko buri umwe aba yahawe ibihumbi 200 Frw, ni ukuvuga ko nibura ikipe ifite ibihumbi 600 Frw yashoboraga kubona ibitego bitatu.

Ibyo biganiro byabagaho mbere y’umunsi umwe ngo umukino ube, ikipe isoje imyitozo ya nyuma. Abakinnyi baza kubanza mu kibuga babaga bamaze kumenyekana ku buryo byabaga byoroshye kumenya uwo umuntu yanyuraho ashaka intsinzi.

Abo bakinnyi bagiye bakira ruswa, nta n’umwe mushya mu makipe yabo, bose usanga bamazemo igihe kinini.

Hari umwe wavuze ati “n’ubundi ntacyo turwanira” nyuma y’uko ikipe ye itakaje igikombe cya Shampiyona, undi we yemera gufata ayo mafaranga kugira ngo “yikenure” kubera ubukene bwo kudahembwa.

Hari imikino iteye kwibaza byinshi

Muri Shampiyona iherutse gusozwa, APR FC yegukanye igikombe idatsinzwe na rimwe. Hari imikino yabaye yatumye benshi bibaza icyita rusange ihuriyeho.

Nka AS Muhanga yamaze gusubira mu Cyiciro cya Kabiri, yakinnye na Bugesera FC, Gasogi United na Sunrise FC, iyo mikino yose ikayitsindwa ku bitego 4-0, 4-0 na 4-1.

Umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga wabaye nyuma y’indi yose y’amatsinda ku wa 20 Gicurasi 2021 nyamara ni wo wari gukinwa mbere, ariko usubikwa kubera ko iyi Kipe yo mu Majyepfo yarwaje COVID-19 abakinnyi n’abandi bo muri ‘staff technique’ 12.

Bugesera FC yagiye kuwukina izi ko isabwa gutsinda ibitego byinshi kugira ngo izamuke mu cyiciro cy’amakipe umunani ahatanira igikombe kuko yari kunganya amanota na Gorilla FC mu itsinda A.

Uwa Sunrise FC, wo wabaye kuwa 14 Kamena 2021 nyuma y’uko iyi kipe yo mu Burasirazuba yari ku gitutu cyo kwitwara neza ngo itamanuka, ifite amanota abiri gusa mu mikino itatu yari yabanje mu gihe AS Muhanga yo nta mukino yari igatsinze.

Kuba AS Muhanga yaragiye guhura na Gasogi United ku wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021, yaramaze kwakira ko yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri, byaba ari byo byatumye isa n’irekera Gasogi United yari ikirwana no kuguma mu Cyiciro cya Mbere, ikayitsinda ibitego 4-0?

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko muri iyi mikino hatanzwemo ruswa ikaze, ku buryo AS Muhanga yitsindishije.

Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko muri iki Cyumweru, Umuyobozi wa AS Muhanga yitabye Polisi i Muhanga kandi ngo ibyo yashakirwaga bishobora kuba bifitanye isano na ruswa ivugwa muri iyi kipe.

Ruswa mu mupira si igihuha

Mu Ukwakira 2012, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse imyaka itanu uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Ntagwabira Jean Marie, nyuma y’uko abwiye abanyamakuru ko yahaye amafaranga abakinnyi ba Rayon Sports ngo bitsindishe, abinyujije ku mufana wayo Kayinamura Issa.

Nyuma y’imyaka itatu ibyo bibaye, Hategekimana Bonaventure ‘Gangi] [witabye Imana mu 2017], Pappy Chimanga, Bebeto Lwamba, Ilunga Freddy Mukadi na Mugwaneza Pacifique bakiniraga Etincelles FC, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwakira ruswa kugira ngo bitsindishe mu gushaka guha amahirwe ikipe ya Musanze FC zari zihanganiye kumanuka.

Nta gihe kinini gishize kandi, uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, agaragaje ko iyi kipe yagiye yishyura abasifuzi hagati 2014 na 2016, igamije gushaka intsinzi.

Nubwo izo ngero hamwe n’izindi nyinshi zikunze kujya ahagaragara, nta wundi urahanirwa ‘match-fixing’ mu Rwanda nyuma ya nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie mu gihe buri gihe inzego zinyuranye muri siporo y’u Rwanda zivuga ko zahagurukiye kurwanya ruswa iyivugwamo cyane cyane mu mupira w’amaguru.

Gusa, ikibazo gikunze kuba ko ababivuga cyangwa abavugwaho gutanga no kwakira ruswa, bose ntawe ushobora kugaragaza ibimenyetso byashingirwaho.

Mu minsi ishize, hari amajwi yashyizwe hanze n’Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yumvikanamo abakunzi ba Mukura Victory Sports irwana no kutamanuka, baciririkanya n’umunyezamu we, Mazimpaka André, kugira ngo azitsindishe mu mukino wahuje amakipe yombi, byarangiye anganyije igitego 1-1.

Muri Shampiyona y'u Rwanda hakunze kuvugwamo ruswa ariko biragoye kumva uwayihaniwe
Muri uyu mwaka w'imikino wa 2020/21, AS Muhanga yakinnye imikino itatu yibajijweho na benshi/ Ifoto ni iyo mu mwaka w'imikino wa 2019/20 ku mukino wahuje AS Kigali na AS Muhanga i Nyamirambo
IGIHE ifite amakuru y’abakinnyi “batamiye” kugira ngo bitsindishe muri Shampiyona y'uyu mwaka ndetse bivugwa ko hari iperereza ryatangiye gukorwa n'inzego zibishinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .