00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo yaregeye FIFA nyuma yo gutsindwa na Ghana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rizasuzuma ikirego cyatanzwe na Afurika y’Epo nyuma y’uko yatsinzwe na Ghana igitego 1-0 ku munsi wa nyuma w’amatsinda y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo “Bafana Bafana” yari ikeneye kunganya gusa mu mukino wayihuje na Ghana ku Cyumweru kugira ngo yizere kugera mu ijonjora rya nyuma (play-offs) rizaba muri Werurwe 2022. Gusa, yatsinzwe na Ghana igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti itaravuzweho rimwe mu gice cya mbere.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo, Tebogo Mothlante, yavuze ko Afurika y’Epfo yibwe kubera ibyemezo byo kwibazwaho byafashwe n’abasifuzi b’Abanya-Sénégal bari bakuriwe n’umusifuzi Maguette N’Diaye.

Iyi penaliti yinjijwe na André Ayew, yatanzwe ubwo Daniel Amartey wa Ghana yagwaga mu rubuga rw’amahina mu byagaragaraga nko gukorwaho kudakomeye na myugariro Rushine De Reuck wahawe ikarita y’umuhondo kuri iryo kosa.

Gutsinda uyu mukino byatumye Ghana isoza imikino itandatu yo mu Itsinda G iri imbere ya Afurika y’Epfo, ikomeza mu ijonjora rya gatatu rizaba muri Werurwe.

Tebogo Mothlante yavuze ko “FIFA yakiriye ikirego kivuye mu Ishyirahamwe rya ruhago muri Afurika y’Epfo kijyanye n’iki kibazo ndetse izagisuzuma.”

Mu myaka itanu ishize, Afurika y’Epfo yazize ikibazo nk’iki ubwo yatsindaga Sénégal ibitego 2-1 mu mukino wasubiwemo hashakwa itike y’Igikombe cy’Isi cya 2018.

Icyo gihe, FIFA yavuze ko umusifuzi w’Umunya-Ghana, Joseph Lamptey yafashe ibyemezo bibiri bidakwiye birimo gutanga penaliti ubwo myugariro wa Sénégal Kalidou Koulibaly yashinjwaga gukora penaliti n’ukuboko nyamara umupira wakubise ku ivi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryateye intambwe idasanzwe ritegeka ko umukino usubirwamo, Afurika y’Epfo itsindwa ibitego 2-0, byatumye Sénégal ikina Igikombe cy’Isi giheruka kubera mu Burusiya.

Afurka y'Epfo yareze muri FIFA nyuma yo gutsindwa na Ghana hatanzwe penaliti itavugwaho rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .