AFC na StarTimes byasinyanye amasezerano yo kwerekana imikino muri Afurika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Mata 2021 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Aziya (AFC) n’ikigo gicuruza amashusho ya televiziyo cya StarTimes, byasinyanye amasezerano yo kwerekana imikino y’ibihugu n’iy’amakipe muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri uyu mwaka wa 2021.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa wa Mbere, akubiyemo ko hazerekanwa amarushanwa arimo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Aziya, izaba kugeza ku wa 31 Ukuboza 2021. Hari kandi imikino y’amatsinda n’iya nyuma y’irushanwa rya AFC Champions League na AFC Cup 2021.

Kuva igeze ku isoko rya Afurika mu 2008, StarTimes yabaye ikigo cyihuse mu gusakaza amashusho ya televiziyo mu bihugu bisaga 30 kuri uyu Mugabane. Uyu munsi, StarTimes ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 40.

Mu marushanwa yari isanzwe yerekana arimo ay’i Burayi nka Bundesliga, UEFA Europa League, FA Cup na UEFA Euro 2020, kuri ubu hiyongereyeho n’ahuza ibihugu n’amakipe yo muri Aziya.

Umunyamabanga Mukuru wa AFC, Dato’ Windsor John, yagize ati “AFC yishimiye ubufatanye bushya bugamije kumenyekanisha umupira w’amaguru wa Aziya mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kandi turashimira StarTimes ko yazirikanye agaciro k’amarushanwa ya AFC.”

Yakomeje agira ati “Aya masezerano ntazongera gusa abakurikira amarushanwa yacu ku rwego rw’Isi, ahubwo azamenyekanisha isura ya AFC mu rwego rwo kugira ngo dukomeze gukorana n’umuryango w’abafatanyabikorwa bacu.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya StarTimes, Philippe Zizou, na we yavuze ko bishimiye ubufatanye bagiranye na AFC bwo kugeza umupira wa Aziya ku Banyafurika.

Ati “Umupira w’amaguru ni yo siporo ikunzwe cyane muri Afurika kandi Abanyafurika biteze kuryoherwa n’amarushanwa y’umupira w’amaguru. Ndizera neza ko bazishimira kureba amarushanwa ya AFC.”

StarTimes igaragaraho amashene asaga 700, aho 75% yayo ari ayo muri Afurika, andi 25% akaba mpuzamahanga arimo 1.5% yo mu Bushinwa.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Aziya byasinyanye amasezerano, ni imwe muri esheshatu zigize FIFA, aho yashinzwe mu 1954 ndetse kuri ubu ikaba igizwe n’ibihugu binyamuryango 47.

Itegura amarushanwa arimo Igikombe cya Aziya mu bagabo n’abagore, ndetse n’irushanwa rya AFC Champions Leaue rihuza amakipe yo mu bihugu bitandukanye, rigakurikirwa n’abafana batari bake.

Irushanwa rya AFC Champions League ni rimwe mu yo muri Aziya azerekanwa kuri StarTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .