Adil Mohammed Erradi yagizwe umutoza wa APR FC yemererwa asaga miliyoni 18.5 Frw ku kwezi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi w’imyaka 40, ni we wagizwe umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’umwaka, aho azajya ahabwa asaga miliyoni 18 Frw ku kwezi muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Uyu mutoza wari umaze iminsi mu Rwanda, aho yari mu biganiro na APR FC yakurikiranaga cyane mu mikino yayo muri CECAFA Kagame cup iri kubera i Kigali, yashyize umukono ku masezerano yo gutoza iyi kipe ku wa 13 Nyakanga 2019.

Adil Mohammed Erradi yasinye, anafunguza konti azishyurirwaho kuri uyu wa Gatandatu, aho azajya ahabwa ibihumbi €18 (asaga miliyoni 18.5 Frw) ku kwezi nk’umushahara ndetse hari n’ibindi yemerewe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Uyu mutoza ufite impamyabushobozi ya A itangwa na UEFA dore ko anafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko azizanira umwungiriza we, Saad Praince utaragera mu Rwanda.

Yazanwe mu Rwanda bigizwemo uruhare na Mupenzi Eto’o. Uyu Munyarwanda amaze kubaka izina mu gushakira abakinnyi amakipe hanze y’u Rwanda; mu bo yafashije harimo Bizimana Djihad ukinira Waasland-Beveren mu Bubiligi na Rwatubyaye Abdul ukina muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mohammed Erradi wabaye umutoza wungirije muri Raja Casablanca, azatangira imirimo mishya yo gutoza APR FC tariki ya 1 Kanama 2019 ubwo APR FC izaba yitegura umwaka utaha w’imikino.

Iyi Kipe y’Ingabo iri gukina CECAFA Kagame Cup, itegereje ikipe izahura nayo muri ¼ nyuma yo kuzamuka iyoboye itsinda C itsinze imikino yose uko ari itatu yahuyemo na Green Eagles, Proline FC na Heegan FC.

APR FC yatandukanye n’Umunya-Serbia Zlato Krmpotić mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’uko ayibwiye ko adashobora gukomeza gukorana n’abatoza bungirije n’ubwo n’ubuyobozi bwari bwaragaragaje ko nta hazaza agifite.

Iyi kipe ntiyahiriwe n’umwaka w’imikino ushize, aho yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rayon Sports mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro, yasezerewe na AS Kigali muri 1/8, yongera gusoza umwaka w’imikino nta gikombe itwaye. Ibi byaherukaga mu 2013 ubwo yatangizaga gahunda yo gukinisha Abanyarwanda.

Mu rwego rwo gukora impinduka, APR FC yaguze abakinnyi 13 bashya, izamura babiri bavuye mu Intare FC nyuma y’uko yari imaze kwirukana abandi 16 no kugurisha Hakizimana Muhadjiri wamaze gusinyira ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mohammed Erradi yarebye umukino APR FC yatsinzemo Heegan FC 4-0 ku wa Kane. Yari yicaranye na Mupenzi Eto’o uzwi mu bijyanye no kugurisha abakinnyi
Mohammed Erradi (hagati) ku mukino APR FC yatsinzemo Green Eagles igitego 1-0
Jimmy Mulisa wari usanzwe ari Umutoza wungirije ni we uri gutoza APR FC muri CECAFA Kagame Cup

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza