Kwamamaza

Abayobozi batatu b’Umuryango wa Rayon Sports beguye ku mirimo yabo

Yanditswe kuya 1-11-2016 saa 06:44' na Jah d'eau DUKUZE


Abayobozi batatu bari muri komite y’Umuryango wa Rayon Sports, barangije kwandika amabaruwa begura ku mirimo yabo nyuma y’amezi asaga arindwi bagiriwe icyizere n’abanyamuryango b’iyi kipe.

Uwari umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Rayon Sports Ange Claudine Musabende, umubitsi Habarugira Vital na Visi Perezida wa mbere ushinzwe imiyoborere Rudasingwa Jean Marie Vianney, barangije kubwira ubuyobozi bw’umuryango w’iyi kipe ko batagishoboye gukomeza inshingano zabo.

Batatu mu bayobozi batanu b'Umuryango wa Rayon Sports bari batowe muri Mata, barangije kwegura ku mirimo yabo. Aba barimo Vital na Ange (wa mbere n'uwa kabiri uturutse ibumoso) na Rudasingwa(wa kane uturutse ibumoso)

Ubwo twaganiraga n’uwari Umunyamabanga ndetse akaba n’Umuvugizi w’Umuryango Ange Claudine, yaduhamirije aya makuru gusa yirinda kuvuga impamvu nyamukuru yo kwegura kwabo.

Yagize ati “Ni byo twarangije kubwira ubuyobozi ko tweguye mu ikipe ya Rayon Sports. Turi abakunzi ba Rayon Sports kandi tuzahora tuyikunda tunayishyigikira, gusa byari byiza ko twegura turizera ko abazadusimbura bazakomeza umurongo mwiza twari dufite”.

Tariki ya 3 Mata 2016, ni bwo abanyamuryango ba Rayon Sports bakoze inteko rusange yagombaga gukorwamo amatora yari amaze iminsi yigizwa imbere. Mbere y’uko aya matora akorwa, abafana b’ikipe y’i Nyanza bari babanje gusaba ko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi bwa Rayon Sports, Ngarambe Charles yakwegura gusa bikaza kurangira hemeranyijwe ko amatora y’umuryango ari yo yakorwa.

Icyo gihe Perezida w’umuryango yabaye Kimenyi Vedaste wanagaragaye kuri uwo mwanya ari umwe rukumbi, Visi Perezida ushinzwe ubuyobozi aba Rudasingwa Jean Marie Vianney, ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe ubukungu hatorwa Muhirwa mu gihe umunyamabanga yabaye Musabende Claudine naho ku mwanya w’ umubitsi hatorwa Habarugira Vital.

Muri batanu bari batowe mu kwezi kwa kane uyu mwaka, batatu batangaje ko beguye ku mirimo yabo.

Aba bayobozi beguye mu gihe amakuru agera ku IGIHE yavugaga ko Perezida w’ikipe ya Rayon Sports FC, Gacinya Denis ndetse n’umunyamabanga we Gakwaya Olivier, ari bo bari kuri gahunda yo kwegura muri iyi minsi, ahanini bivuye ku kutumvikana n’umuterankunga SKOL.

Gacinya na Gakwaya byavugwaga ko ari bo bari mu nzira zo kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved