Abayobozi bakuru b’igihugu bagiye guhura n’Abanyamakuru mu mukino wo kurwanya ruswa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bakuru b’igihugu bahuriye mu ikipe ya Vision 2020 kuri uyu wa Gatandatu bazaba bahanganye n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino, AJSPOR, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino ugamije gushishikariza abantu kwirinda no kurwanya ruswa wateguwe n’urwego rw’Umuvunyi.

Kuva ku itariki 1 Ukuboza u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa hakaba harabaye ibikorwa bitandukanye birimo amahuriro y’abana mu Turere twa Musanze, Gasabo, Huye, Bugesera na Karongi, ibiganiro kuri radio na televiziyo by’igihugu, ubutumwa bwanyujijwe muri siporo ya Car Free Day n’ibindi.

Mu gusoza iki cyumweru, urwego rw’Umuvunyi rwateguye umukino w’umupira w’amaguru ugomba guhuza ikipe y’Abanyamakuru b’imikino, AJSPOR, na Vision 2020 yiganjemo abayobozi bakuru b’igihugu nk’uko Umuvunyi wungirije Musangabatware Clement yabitangaje.

Yagize ati “Nyuma y’ibikorwa bitandukanye byakozwe muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, ku Cyumweru guhera saa tatu za mu gitondo kuri Stade ya Kigali hari umukino uzahuza Abanyamakuru n’ikipe ya Vision 2020. Kugeza ubu amasezerano hagati ya Ferwafa [izafasha mu gutegura umukino] n’Urwego rw’Umuvunyi yamaze gushyirwaho umukono ndetse n’ibyangombwa byose birahari.”

Ubutumwa abazitabira uyu mukino bazahabwa bukubiye mu nsanganyakatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwawe ni ingenzi mu gukumira no kurandura ruswa.”

Amakipe yombi azakina uyu mukino yagenewe amafaranga yo kwitegura ariko izatsinda izanahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe izatsindwa izatahana ibihumbi 500. Hazanahembwa buri mukinnyi witwaye neza kuri buri kipe.

Ni ku nshuro ya gatatu aya makipe agiye guhura, ebyiri zibanza akaba yahuriye mu guhatanira igikombe cy’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

Vision 2020 ni yo yitwaye neza muri iyo mikino yose, bwa mbere ikaba yaranyagiye AJSPOR ibitego 6-2 ku Kicukiro muri Gicurasi 2015 iza no kuyisubira mu Ugushyingo 2016 iyitsinda 2-0 kuri Stade Amahoro i Remera.

Ikipe y'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda
Vision 2020 imaze kwigarurira ikipe y'abanyamakuru iyitsinda aho zihuriye hose
Kuva iburyo Umuvunyi wungirije Musangabatware Clement, Senateri Makuza Bernard na Kansiime bari mu bagize ikipe ya Vision 2020
Mu mukino uheruka guhuza aya makipe, Vision 2020 yatsinze ibitego 2-0
Makuza ni we watowe nk'umukinnyi witwaye neza ku ruhande rwa Vision 2020 mu mukino uheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza