Kwamamaza

Abatsindiye ibihembo by’umwaka bya Ferwafa amaso akomeje guhera mu kirere

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 18:03' na Manzi Rema Jules


Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2016 nibwo ku bufatanye n’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda, AZAM, Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatanze ibihembo ku batoza, abasifuzi n’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka, ariko ibyo bijejwe guhabwa bikomeje kuba inzozi.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gutanga ibyo bihembo no kwerekana isura ya shampiyona y’umwaka ushize, umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle yatangaje ko sheke ku batowe zidatangwa kuko zitari zisinye ariko ko mu cyumweru gikurikiye bagombaga guhita bazihabwa.

Bamwe mu batsindiye ibihembo bagiye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda igihe bahawe kigeze ariko babwirwa ko sheke zitarasinywaho bagomba kugenda bagategereza.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Tuzabibara tubibonye kuko igihe baduhaye twagiyeyo baratubwira ngo sheke ntizisinyeho. Wakibaza gusinya kuri sheke bitwara igihe kingana iki? Bavuga ko De Gaulle ari we wagombaga kuzisinyaho ariko ajya muri Brezil atabikoze ngo yarihutaga.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuvugizi wa Ferwafa, Hakizimana Mussa, yemeje ko abatsinze batarahabwa ibyo bagenewe ariko ngo byatewe no kuba abayobozi ba Ferwafa babiri bafite uburenganzira bwo gusinya badahari.

Yagize ati “Byari biteganyijwe ko bahabwa ibihembo byabo nyuma y’igihe gito kuko si ikibazo cy’amafaranga, umuterankunga yari yayatanze. Ikibazo cyabayeho ni uko abayobozi bafite uburenganzira bwo gusinya barimo na Perezida (Nzamwita Vincent) badahari. Ubu icyo twakoze, twabasabye ko bagira abandi baha ubwo burenganzira kugira ngo ikibazo kiveho.”

Ku ruhande rwa AZAM yateye inkunga iki gikorwa, ngo abagiye kubaza icyatumye badahabwa ibyo bemerewe babwiwe ko amafaranga yatanzwe na mbere y’uko umuhango wo guhemba ubaho, nabo bakibaza impamvu ibihembo bitatanzwe kandi amafaranga yaratangiwe ku gihe.

Abegukanye ibihembo by’abahize abandi mu byiciro bitandukanye:

-Umukinnyi w’umwaka (Best player of the year): Kwizera Pierrot (Rayon Sports) wemerewe miliyoni imwe.

-Umukinnyi utanga ikizere (Best Promising Player): Savio Nshuti Dominique wemerewe ibihumbi 500 Frw

-Umutoza w’umwaka (Coach of the Year): Eric Nshimiyimana (AS Kigali) wemerewe ibihumbi 500 Frw

-Umutoza utanga ikizere(Revelation Coach):Masoudi Djuma (Rayon Sports) wemerewe ibihumbi 500 Frw

-Abatsinze ibitego byinshi (Top scorer): Danny Usengimana (Police FC) na Hakizimana Muhadjili(APR FC)buri wese yemerewe ibihumbi 500 Frw

-Umuzamu w’umwaka (Best goalkeeper): Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) wemerewe ibihumbi 500 Rwf

-Umusifuzi mwiza wo hagati (Best Central referee): Hakizimana Louis wemerewe ibihumbi 500 Frw

-Umusifuzi mwiza wo ku ruhande (Best assistant referee): Niyonkuru Zephanie wemerewe ibihumbi 500 Frw

- Umufana w’icyubahiro (Best VIP Fan): Mike La Garette na Azam TV

- Hatowe kandi abafana 14 bitwaye neza mu makipe yabo bemererwa guhabwa sheke y’ibihumbi 100 Frw kuri buri umwe.

Hanashyizwe ahagaragara ikipe yatowe y’umwaka ariko yo itazagira icyo ihabwa

Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports)

Ba myugariro: Ombolenga Fitina (Kiyovu Sports), Munezero Fiston (Rayon Sports), Rwatubyaye Abdul (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports)

Abakina hagati: Kwizera Pierrot (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Mukura VS), Hakizimana Muhadjili (Mukura VS),

Ba rutahizamu: Savio Nshuti Dominique (Rayon Sports), Ismaila Diarra (Rayon Sports) na Iranzi Jean Claude (APR FC).

Inkuru bifitanye isano: Pierrot, Savio, Masoudi, Bakame mu begukanye ibihembo by’abahize abandi mu mwaka

Abatsindiye ibihembo by’umwaka bya Ferwafa ntibarahabwa amafaranga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved