Abatoza batandukanye na Rayon Sports bagiye kwerekeza muri Bugesera FC

Yanditswe na
Kuya 9 Kanama 2017 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Abatoza bakoranaga na Masoudi Djuma muri Rayon Sports umwaka ushize, Nshimiyimana Maurice bita Maso na Manirakiza Claude bagiye kwerekeza muri Bugesera FC kungiriza Kanyankore Gilbert Yaoundé.

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, Masoudi Djuma watozaga Rayon Sports yahise asezera bituma ubuyobozi bw’iyi kipe bushaka abandi batoza bashya bayobowe na Karekezi Olivier yungirizwa na Ndikumana Hamad Katauti, umutoza w’abazamu aba Kunzingoma Ramadhani.

Uwakoranye na Masoudi, ubuyobozi bwagaruye ni Lomami Marcel ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga naho Nshimiyimana Maurice bita Maso wari wungirije na Manirakiza Claude watozaga abazamu barasezererwa.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko aba batoza bombi kuri uyu wa Gatatu bashyira umukono ku masezerano muri Bugesera FC ndetse byanemejwe na perezida w’iyi kipe Gahigi Jean Claude wavuze ko bari kuganira kandi bigenda neza.

Yagize ati “Abatoza bari basanzwe bungirije muri Bugesera FC amasezerano yabo yararangiye ubu tugomba gushaka abandi bashya. Mu bo turi kuganira harimo n’abahoze muri Rayon Sports kandi ibiganiro bimeze neza. Ni abatoza batwaye ibikombe, bavuye mu ikipe ikomeye ku buryo tubabonye byaba ari byiza.”

Uyu muyobozi yavuze ko Bugesera FC ishaka kuzagira umwanya mwiza uri imbere y’uwa gatanu yarangijeho umwaak ushize bityo bakaba bashaka abatoza beza bazaza kubafasha kugera kuri izo ntego.

Mu mwaak ushize ubwo iyi kipe yari imaze gutandukana na Mashami Vincent agiye mu Mavubi, ikazana kanyankore umwuka ntiwakomeje kuba mwiza hagati ye n’abari bamwungirije.

Byatumye ubuyobozi bufata icyemezo buhagarika Nzunga Thierry, wari umutoza wungirije, Kayitare Aimee, Umuyobozi ushinzwe tekiniki na Ngayaberura Omar umuganga w’ikipe bashinjwaga kuzana umwuka mubi no kuvangira Kanyankore bakamubuza kubna umusaruro gusa nyuma baza kugarurwa mu kazi amasezerano bari bafite arangiye ntibongererwa andi.

Nshimiyimana Maurice (iburyo) na Manirakiza Claude (ibumoso) bagiye kwerekeza muri Bugesera FC
Kanyankore agiye kubona abatoza bashya bazamwungiriza
Iyi kipe yarangije ku mwanya wa gatanu ishaka kwigira imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza