Abashaka guha Amavubi agahimbazamusyi bazajya basaba uburenganzira Minisitiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Mutarama 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje abashaka guha agahimbazamusyi Ikipe y’Igihugu (Amavubi) iri muri CHAN 2020, ko bazajya babanza kubisabira uburenganzira kuri Minisitiri wa Siporo.

Guhera mu cyumweru gishize ubwo u Rwanda rwakinaga imikino y’amatsinda ya CHAN 2020 mbere y’uko rugera muri ¼ cy’iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, hari Abanyarwanda bagiye bemerera Ikipe y’Igihugu uduhimbazamusyi dutandukanye babicishije ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Gusa, ibi ntibyavuzweho rumwe, aho hari ababinenze bavuga ko ari ugushaka kwifotoreza ku Ikipe y’Igihugu kandi badateganya gutanga ayo mafaranga bemeye.

Ku wa Gatanu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryashyize hanze itangazo rimenyesha abifuza gutanga ako gahimbazamusyi ko bagomba kujya bandikira Minisitiri wa Siporo basobanura imiterere y’iryo shimwe.

Yagize iti “Mu rwego rwo kunoza ubwo buryo, abifuza gutanga gushyigikira Ikipe y’Igihugu, basabwe kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira, bakagenera FERWAFA kopi.”

Mu byo usaba ubu burenganzira yasabwe kuzajya agaragaza harimo “Ingano y’ishimwe yageneye Ikipe y’Igihugu n’uburyo azaritanga, kugaragaza abo yarigeneye bari mu ikipe (abakinnyi n’abagize ikipe tekinike), kugaragaza uwo ari we n’urwego atanzemo iryo shimwe (ku giti cye cyangwa afite abo ahagarariye, cyangwa se niba ari urwego cyangwa kompanyi)."

Yakomeje igira iti “Nyuma yo kwemererwa, uwasabye agomba kuba yagejeje ishimwe yagennye kuri FERWAFA mu gihe kitarenze iminsi itanu y’akazi kugira ngo rishyikirizwe abo rigenewe.”

Bamwe mu bazwi bagize icyo bemerera ikipe y’Igihugu muri iri rushanwa rya CHAN 2020 barimo nyiri Radio/TV1 akaba na nyiri Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wemereye Amavubi kugira icyo ayiha ninganya cyangwa igatsinda Maroc, aho gutsinda umukino byari 100$ kuri buri umwe.

Uwahoze ari kapiteni w’Amavubi, Mbonabucya Désiré, yemereye barumuna be miliyoni 5 Frw nibagera muri ¼ mu gihe Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports, yari yemeye gutanga 100$ kuri buri muntu ugize Amavubi ya CHAN 2020 iyo itsinda Uganda.

Umwe mu bagore b’abashabitsi bakomeye mu Rwanda, Uwimbabazi Shadia ‘Shaddyboo’, yavuze ko Amavubi nagera ku mukino wa nyuma azakuba amafaranga yatanzwe na Munyakazi na KNC inshuro 10, yatwara iri rushanwa akayakuba inshuro 20.

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku Cyumweru saa tatu z’ijoro ikina n’iya Guinea muri ¼.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugeze muri iki cyiciro mu nshuro enye rwitabiriyemo irushanwa rya CHAN. Mu 2016 ubwo ryari ryabereye mu Rwanda, rwasezerewe na Repubulika Iharanira na Demokarasi ya Congo yarutsinze ibitego 2-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera nyuma yo kunganya igitego 1-1 muri 90 isanzwe.

Abagenera Amavubi agahimbazamusyi bazajya babanza gusaba uburenganzira kuri Minisitiri wa Siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .