Abanyarwanda bane mu basifuzi 23 ba CECAFA Kagame Cup 2019

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA, yemeje abasifuzi 23 barimo 11 bo hagati ko ari bo bazayobora imikino y’irushanwa ry’amakipe ‘Kagame Cup’ izabera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu kugeza tariki ya 21 Nyakanga 2019.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 42, ni ku nshuro ya gatandatu rigiye kubera mu Rwanda ndetse mu basifuzi bazayobora iyi mikino izamara ibyumweru bibiri ibera mu Mujyi wa Huye, uwa Rubavu n’uwa Kigali, harimo bane bakomoka mu Rwanda.

Abasifuzi bo hagati b’abanyarwanda, bagiriwe icyizere cyo kuyobora iyi mikino ni Ishimwe Jean Claude na Uwikunda Samuel mu gihe abo ku ruhande ari Bwiliza Nonati na Hakizimana Ambroise.

CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izahuza amakipe 16 avuye mu bihugu 13, aho u Burundi, Érythrée, Éthiopie na Sudani bititabiriye iri rushanwa, hagatumirwa amakipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imwe yo muri Zambia.

Uyu munsi hateganyijwe imikino ibiri yo mu itsinda C, aho Heegan FC yo muri Somalia ihura na Green Eagles yo muri Zambia saa 13:00 mu gihe APR FC imaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshatu muri eshanu ryakiniwe mu Rwanda, iratangira icakirana na Proline FC yo muri Uganda guhera saa 16:00 kuri Stade ya Kigali.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda

Itsinda A (Kigali): Rayon Sports (u Rwanda), TP Mazembe (RDC), KMC (Tanzanie) na Atlabara (Sudani y’Epfo).

Itsinda B (Huye): Azam FC (Tanzanie), Mukura VS (u Rwanda), Bandari FC (Kenya) na KCCA (Uganda).


Itsinda C (Kigali):
APR FC (u Rwanda), Proline FC (Uganda), Green Eagles (Zambie), Heegan FC (Somalie).


Itsinda D (Rubavu):
Gor Mahia FC (Kenya), AS Maniema (RDC), KMKM (Zanzibar) na AS Ports (Djibouti).

Abasifuzi bo hagati

  • 1.Diraneh Mohamed Guedi - Djibouti
  • 2.Israel Mpaima -Kenya
  • 3. Hasan Hajji-Somalia
  • 4.Ishimwe Jean Claude-Rwanda
  • 5.Samwel Uwikunda-Rwanda
  • 6.Hery Ali Sasii - Tanzania
  • 7.William Oloya- Uganda
  • 8.Chelengat Sabilla Ali-Uganda
  • 9.Mfaume Nassor- Zanzibar
  • 10.Kibingo Numbi Pierre -RDC
  • 11.Antony Ogwayo -Kenya

Abasifuzi bo ku ruhande

  • 1.Rachid Waiss -Djibouti
  • 2. Oliver Odhiambo-Kenya
  • 3.Antony Kidiya -Kenya
  • 4.Hakizimana Ambrose -Rwanda
  • 5.Nonati Bwiliza-Rwanda
  • 6.Suleiman Bashir-Somalie
  • 7.Mohamed Nour Abdi -Somalie
  • 8.Frank Komba- Tanzania
  • 9. Feidinand Chacha- Tanzania
  • 10.Isa Masembe- Uganda
  • 11.Kasengele Romeo -Zambia
  • 12.Gassim Mudir- Sudani y’Epfo
Uwikunda Samuel ari mu basifuzi 11 bo hagati bazayobora CECAFA Kagame Cup 2019
Ishimwe Claude (hagati) na Bwiliza (iburyo) na bo batoranyijwe mu bazasifura CECAFA
Hakizimana Ambroise (ibanza iburyo) ni umwe mu basifuzi 12 bo ku ruhande bazasifura CECAFA Kagame Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza