00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahirwe batatu bazatsindira kwitabira umukino wa Arsenal na Man United i Londres

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ikigo Nyarwanda gikora ibijyanye na betting [gutega] ku mikino na Casino ‘Gorilla Games’ cyatangije gahunda cyise ‘Indoto’ aho abanyamahirwe batatu bazatsindira kujya kureba umukino wa Premier League uzahuza Arsenal na Manchester United i Londres ku wa 23 Mata 2022.

Gorilla Games ni cyo kigo rukumbi gifite uburenganzira bwo gukora ibijyanye no gutega ku mukino no gukina urusimbi ‘Casino’ kuri murandasi (Online Sports and Casino Betting) mu Rwanda.

Uretse gufasha Abanyarwanda batandukanye gutsindira akayabo k’amafaranga batavuye aho bari, kuri ubu cyazanye gahunda yiswe “Indoto” izafasha abanyamahirwe batatu gutsindira itike yo kujya kureba umukino wa Premier League uzahuza Arsenal na Manchester United kuri Emirates Stadium, ku wa 23 Mutarama 2022.

Iyi gahunda yiswe “Indoto” yatangiye tariki ya 11 Ugushyingo, ikazarangira ku wa 31 Mutarama 2022, ikorwa hakozwe intego y’amafaranga ahereye ku 1000 Frw.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho, Gakwandi Chris, yavuze ko kugira ngo umuntu agire amahirwe yo kuba muri abo batatu, asabwa gutega kenshi.

Ati “Ni gahunda ijyanye n’abakunzi ba siporo, twasanze abafatanyabikorwa bacu ba mbere ari abakiliya bacu kandi bakunda siporo, tubashyiriraho gahunda yo kubazirikana kugira ngo tubaheshe amahirwe, aho batatu b’abanyamahirwe bazajya kuri Emirates Stadium mu Bwongereza ku mukino uzahuza Arsenal na Manchester United mu kwa kane mu mwaka utaha.”

“Ni amakipe abiri akomeye mu Bwongereza kandi akunzwe hano mu gihugu, nubwo waba utayafana, twumva ako ari inararibonye ryiza waba ugize ryo kugera hariya hantu. Guhitamo ni tombola, ntabwo bisaba ko aba ari wowe wateze menshi cyangwa ibindi. Icyo bisaba ni uko uba utega ukoresheje Gorilla Games kandi ugatega kuva ku 1000 Frw kuzamura, iyo ubikoze bwa mbere uba winjiye mu irushanwa, uko urushaho ni ko amahirwe yiyongera”.

Yakomeje avuga ko ku wa 31 Mutarama 2022 ari bwo bazasoza iyi gahunda, bagahitamo abanyamahirwe batatu hifashishijwe tombola, baboneka bagafashwa kubona ibyangombwa bizabajyana mu Bwongereza.

Rigoga Ruth uri mu bashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Gorilla Games ndetse akaba ari we uzajyana n’abanyamahirwe batatu muri iyi gahunda, yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe Gorilla Games yashyiriyeho abari basanzwe batega kuko kuri ubu uretse kubona amafaranga, bazagira n’amahirwe yo kujya i Londres.

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, na we yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe, asaba abari n’abategarugori gutera intambwe na bo bakitabira iyi gahunda.

Ati “Mu gihe maze nkorana na Gorilla Games habaye gahunda nyinshi, ariko kuri iyi nshuro ni bwo haje gahunda yoroshye ifasha umuntu kubona amafaranga kandi akazajya no kureba umukino wa Arsenal na Manchester United. Izi ni inzozi zo kureba United idatozwa na Ole. Ndasaba Abanyarwanda n’abategarugori gutega.”

Abanyamahirwe basabwa kuzaba bafite pasiporo zabo mu gihe Gorilla Games izishyura ibindi byose nkenerwa kuva i Kigali kugera i Londres no kugaruka birimo no kubafasha kubona ibyangombwa by’inzira ‘visa’.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko abazatsinda bagomba kuba bemera ko bashobora kujya imbere y’itangazamakuru bakagaragara mu gihe haba hari impamvu badashobora kugenda, amahirwe azahabwa abandi.

Mu gihe byaba ngombwa ko urugendo rusubikwa bidaturutse kuri Gorilla Games, ibihembo bizakurwaho ari nako byagenda mu gihe umukino waba utabaye mu gihe uramutse usubitswe, na bwo Gorilla Games izajyana n’izo mpinduka.

Gorilla Games ifite umwihariko wo kuba ikorera kuri internet, muri telefone zigezweho n’izisanzwe ku buryo umuntu ageragereza amahirwe ye aho ari hose, igihe icyo ari cyo cyose ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko muri ibi bihe bya Covid-19 tubikangurirwa.

Iki kigo gikorera mu Rwanda kuva muri Kanama 2019, aho gifite icyicaro gikuru mu Nyubako ya Cogebanque iri mu Mujyi rwagati mu gihe kandi kuri internet gikorera kuri playgorillagames.com.

Playgorillagames.com ni bumwe mu buryo bufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda gutega ku mikino batavuye aho bari mu gihe kandi hari abakoresha uburyo bwa USSD code biciye kuri telefoni zisanzwe bakanda *878#, cyangwa se banyura kuri application ku bakoresha smartphones.

Kugira ngo wiyandikishe muri Gorilla Games ugomba kuba uri Umunyarwanda ufite nimero y’indangamuntu yawe mu gihe umunyamahanga asabwa nimero ya pasiporo.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n'Itumanaho, Gakwandi Chris (hagati) ari kumwe na Clapton Kibonge (ibumoso) ndetse na Rigoga Ruth (iburyo)
Gahunda yiswe "Indoto" izafasha abanyamahirwe batatu kujya i Londres ku mukino wa Arsenal na Manchester United, izarangira ku wa 31 Mutarama 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .