Uganda ni kimwe mu bihugu 16 bihataniye igikombe cya CHAN 2020 kuva ku wa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021.
Bamwe mu batuye iki gihugu, bagaragaje ko batishimiye kuba nta televiziyo y’iwabo ishobora kwerekana iri rushanwa, kuko barirebera kuri Televiziyo Rwanda na KBC yo muri Kenya.
Ubwo yavugaga ku byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor mu cyumweru gishize, Omobwire Edgar yagize ati “Bamwe muri twe byadusabye kureba imikino iri kuba kuri KBC na Televiziyo Rwanda. UBC yari ihuze iri kutwereka M7 (Museveni). Imana zaroze Uganda zarasaze.”
Edu Ocloc’k yasubije Owobwire ati “UBC isa n’itagifite icyo imaze kandi ikorera guverinoma.”
Kamoga Richard, we yagize ati “Nagerageje gushaka aho narebera umukino kugeza mpebye.”
Mugenzi we, Owobwire Edgar, yamugiriye inama ko yatangira kujya ashakira imikino kuri KBC cyangwa Televiziyo Rwanda kuko adashobora kuyibona kuri Televiziyo ya Uganda.
Ati “Kamoga, kuva ubu ujye ushyira kuri KBC cyangwa Televiziyo Rwanda niba ushaka imikino ya CHAN. Ndatekereza ko kuba UBC yakwerekana imikino byaba ari nko gukwirakwiza COVID-19 cyangwa guteza ubugizi bwa nabi.”
Abanya-Uganda bareba imikino ya CHAN 2020 bifashisha amashusho ya DSTV igaragaraho Televiziyo Rwanda kimwe na StarTimes.
Canal + na StarTimes (byombi bigaragaraho Televiziyo Rwanda) ni byo bifite uburenganzira bwo kwerekana imikino ya CHAN 2020 muri Afurika.
Kuri ubu, iri rushanwa rigeze ku munsi wa nyuma w’amatsinda, aho amakipe ya Mali na Cameroun ari yo yamaze kubona itike ya ¼.
Mu mukino usoza itsinda C uzaba ku wa Kabiri, Uganda izakina na Maroc saa Tatu z’ijoro, aho izaba isabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza, ni nyuma yo kunganya n’u Rwanda ubusa ku busa no gutsindwa na Togo ibitego 2-1 mu mikino ibiri ibanza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!