Abanya-Uganda babiri Rayon Sports yarambagije, umwe yigaruriye imitima y’abafana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 08:41
Yasuwe :
1 0

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka bikomeye mbere yo kwitabira amarushanwa Nyafurika ya CAF Champions League, yarambagije abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda ariko umwe ni we wishimiwe bikomeye n’abafana mu myitozo na ho undi ubushobozi bwe bwashidikanyijweho.

Rayon Sports imaze kugira abanyamahanga batanu bafite amasezerano barimo Abarundi batatu n’abanya-Mali babiri n’abakongomani babiri batarasinya, kuri ubu yazanye n’Abanya-Uganda babiri bari mu igeragezwa.

Mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu, rutahizamu witwa Mugume Yasin wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abari munsi y’imyaka 20 akanahamagarwa rimwe mu nkuru niwe wigaruriye imitima y’abafana benshi cyane bari bari mu Nzove mu gihe Mubiru Yafes nawe ukina asatira izamu atabashije kwigaragaza ndetse benshi bashidikanya ku bushobozi bwe.

Mu kiganiro Mugume yagiranye na IGIHE yavuze ko yaje muri Rayon Sports kubera ko ari imwe mu makipe akomeye mu Karere ariko atarasinya kuko umuhagarariye akiganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Yagize ati “Iminsi ibiri maze hano narayishimiye cyane kuko ikipe ni nziza kandi irakunzwe cyane. Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeye cyane muri aka Karere, kuba yaranyifuje ni byiza sinari kubyanga. Kugeza ubu ndakora imyitozo ariko sindasinya kuko ushinzwe kunshakira amakipe aracyaganira n’ubuyobozi.”

Mugume yavuze ko yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Police FC ya Uganda ariko bikunze ko Rayon Sports imushima, ubwo habaho n’ibindi biganiro n’iyi kipe yakiniraga kugira ngo imurekure.

Mugume w’imyaka 21, mu mikino yakiniye Uganda harimo n’uwo iyi kipe yasezereyemo Amavubi mu batarengeje imyaka 20 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu 2016.

Yakiniye amakipe akomeye arimo Kampala Capital City Authority ‘KCCA’ yanahesheje igikombe cya shampiyona mu 2015 nyuma aza kwerekeza muri Police FC ari nayo yari arimo.

Rutahizamu w’Umurundi, Tchabalala iyi kipe yasinyishije kuri uyu wa Kane, uyu munsi ntabwo yagaragaye mu myitozo kubera ko yari ari kwimuka ava mu Karere ka Nyamagabe aho yakinaga mu Ikipe y’Amagaju FC akazatangira mu myitozo yo ku wa Mbere.

Abafana baba baje ku myitozo ari benshi...
Nk'ibisanzwe, abakinnyi ba Rayon Sports bashimiye abafana mu mashyi amenyerewe
Mbere yo gusoza imyitozo babanje guhurira hamwe bungurana ibitekerezo
Abatoza ba Rayon Sports bose barajwe ishinga no gushaka uko ikipe yabo yakwitwara neza mu mikino iri imbere
Diarra yagize ikibazo cy'imvune mu myitozo ariko yitabwaho akomeza gukina
Mugume Yasin (ufite umupira) yamaze kwigaruria imitima y'abafana ba Rayon Sports
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu yari irimo ishyaka ku kigero cyo hejuru. Aha Tidiane Kone yari ahanganiye umupira na mugenzi we
Mugume yashimwe n'abafana cyane
Mubiru Yafes (wambaye umutuku) we ubushobozi bwe bwashidikanyijweho
Ismaila Diarra mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza