Abandi Banyarwanda batomboye kuzajyanwa na Heineken ku mukino wa nyuma wa Champions League

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Mata 2018 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Umutoni Lillian na Sentore Etienne batsindiye amatike yo kuzajyanwa na Heineken mu Bugereki kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Aba bombi batomboreye ku kabari ka Chez Yves mu Kiyovu, ku wa 3 Mata 2018, nyuma y’imikino ibanza ya ¼ cy’iri rushanwa, biyongera kuri Kayumba Eudes na Cyamatare Adam baboneye amahirwe muri tombola ya mbere yabaye ku wa 14 Werurwe ku kabari k’i Nyarutarama kitwa Pilipili.

Heineken nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, buri mwaka ihitamo umujyi umwe ihurizamo abakiriya bayo bo hirya no hino ku Isi, bakarebera hamwe umukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Abo bakiriya baboneraho guhura na bamwe mu bahoze ari ibihangange mu mupira, by’umwihariko begukanye iri rushanwa.

Umwaka ushize ibi birori byabereye i Athens mu Bugereki, Heineken ishami ry’u Rwanda ryohereje abakiriya babiri, ibishyurira ibikenewe byose birimo amatike y’indege no kubatunga; bibonera amaso ku maso icyamamare Ronaldinho Gaúcho wahoze akinira FC Barcelona.

Uyu mwaka mu Rwanda hazava abakiriya batandatu ariko ubu hamaze kumenyekana bane.

Kugira ngo umuntu agire amahirwe yo gutombola bisaba kuba ari umukiriya wa Heineken. Ushaka kwinjira muri tombola agura iyi nzoga mu tubari dutandukanye, akiyandikisha.

Mu gihe cyo gutombola, abahagarariye Heineken batoranya akabari igikorwa kiberamo, bakazana imashini yabugenewe ivangavanga udupapuro twanditseho amazina y’abanyamahirwe bikabera imbere y’abakiriya ndetse bamwe muri bo akaba aribo bakora muri ya mashini, izina bazamuye nyira ryo agahita abona amahirwe.

Hasigaye amatike abiri nayo azatomborerwa mu minsi iri imbere.

Nihamara kuboneka batandatu, bazafashwa mu kubona ibyangombwa, batangire kwitegura kwerekeza mu Bugereki aho bazahurira n’umwe mu bahoze ari abakinnyi bakomeye kugeza ubu utaramenyekana.

Amakipe azavamo abiri azahurira ku mukino wa nyuma ku wa 26 Gicurasi, ni Real Madrid ifite ibikombe bibiri biheruka, FC Barcelona, Manchester City, Liverpool , Sevilla, Bayern Munich, Juventus na AS Roma.

Etienne Sentore yishimiye amahirwe ahawe na Heineken yo kuzajya mu Bugereki kureberayo umukino wa nyuma wa Champions League
Umutoni Lillian utari uri ahabereye tombola yamenyeshejwe ko yatsinze ahamagawe kuri telefone
Uwinjiye muri tombola atanga amazina ye na nimero ye ya telefone
Tombola yabaye nyuma y'imikino ibanza ya 1/4 ya Champions League
Imashini ivangavanga udupapuro twanditseho amazina y'abatombola
Garuka Patricia Mugume ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Bralirwa ari kumwe na Sentore watomboye
Umutoni Liliane na Sentore Etienne batomboye kuzajyanwa na Heineken ku mukino wa nyuma wa Champions League

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza