00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 200 ni bo bazakirwa bwa mbere muri Académie ya PSG mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena 2021, abazaba ari abatoza mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru, Ikipe ya Paris Saint-Germain izashyira i Huye, batangiye urugendo rwo gutoranya abana bazavamo 200 bazaryigiramo ruhago bwa mbere kuva muri Nzeri 2021.

Binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Paris Saint-Germain, iyi kipe yo mu Bufaransa izubaka Ishuri ry’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Huye.

Kuri uyu wa Gatanu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko “Kuva ku wa 21 Kamena 2021, itsinda ry’abatoza bazakora muri iryo Shuri ry’Umupira w’Amaguru, ryatangiye urugendo rwo gutoranya abana 200. ”

Abazakirwa bwa mbere ni abazatoranywa mu bigo by’amashuri 30 byo mu Karere ka Huye mu bahungu n’abakobwa, ndetse byitezwe ko abana bagezweho bagera ku 2000 barimo abakobwa 500.

Abo ni bo bazatoranywamo 200 ba nyuma muri Kanama uyu mwaka. Impamvu hatoranyijwe abo mu Karere ka Huye gusa ni uko bazajya biga umupira w’amaguru ariko bataha iwabo. Abazatoranywa ni abari hagati y’imyaka 6 na 13.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo FERWAFA yatangaje ko Umuyobozi uzaba ushinzwe Ishuri ry’Umupira w’Amaguru, Ikipe ya Paris Saint-Germain izashyira i Huye, ari Ndanguza Théonas.

Uwahoze ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore na AS Kigali WFC, Nyinawumuntu Grace, yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike mu gihe abatoza bane ari Murekatete Hamida, Nonde Mohamed, Mbabazi Alain na Rumanzi David.

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Mu biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020, hemejwe ko iyi kipe izubaka Ishuri ry’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Huye. Byari biteganyijwe ko bizashyirwa mu bikorwa mu Ukwakira 2020, ariko byimurwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Muri Mata 2021, Umutoza mukuru wa Académie ya Paris Saint-Germain, Benjamin Houri, yari mu Rwanda, aho yahuguye abatoza 18 b’Abanyarwanda bavuyemo abahawe akazi muri iri shuri ryayo rizatangizwa i Huye.

Abazaba ari abatoza muri Académie ya PSG mu Rwanda, batangiye gushaka abana 200 bazayigamo bwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .