Abakinnyi batatu bashya ba APR FC batangiye imyitozo (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga, APR FC yerekanye Ishimwe Kelvin, Rwabuhihi Aimé Placide na Niyomugabo Jean Claude nk’abakinnyi bayo basanga abandi icyenda bashya yamaze gusinyisha nyuma yo kwirukana abagera kuri 16.

Aba basore basanze abandi baraye mu mwiherero i Shyorongi aho bitegura CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu tariya ya 6 kugeza ku ya 24 Nyakanga 2019.

Iri tsinda ry’abakinnyi bashya berekanywe uyu munsi ntibarimo Nizeyimana Djuma utegerejwe mu masaha ari imbere nk’uko amakuru agera ku IGIHE abyemeza.

Si abakinnyi gusa kuko hategerejwe n’Umutoza mushya nyuma y’aho uwahoze atoza iyi kipe Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić atandukaniye na yo ndetse agasubira mu gihugu cye ku cyumweru.

APR FC yasinyishije umubare w’abakinnyi benshi mbere ya CECAFA kugira ngo babonereho kwitegura umwaka utaha wa Shampiyona bahagaze neza.

Myugariro Niyomugabo Claude yerekeje muri iyi kipe nyuma yo guca muri Hope FC yo mu cyiciro cya kabiri yamazemo umwaka umwe wa 2017-18, nyuma abengukwa na AS Kigali mu cyiciro cya mbere nayo yari amaze gukinira umwaka umwe wa Shampiyona ya 2018-19.

Ishimwe Kelvin yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015 ntiyahatinda kuko nyuma yo kubura umwanya yahise akomezanya na Pépinière yatozwaga na Kayiranga Baptiste ahava yerekeza muri AS Kigali mu mwaka wa 207-18 ahakina imyaka ibiri.

Rwabuhihi Aimé Placide yazamukiye mu Isonga FC, ahava ajya muri Kiyovu Sports yari amaze gukinira imyaka ibiri.

Mbere y'uko Kelvin asohoka mu modoka yabanje kuganira na Ally Niyonzima bahoze bakinana muri AS Kigali
Ishimwe Kelvin imbere, Rwabuhihi Aimé Placide inyuma berekeza mu kibuga cya Stade ya Kigali guhura n'Umutoza mukuru w'agateganyo Mulisa Jimmy
Niyomugabo Placide wigaragaje umwaka ushize w'imikino muri AS Kigali yabengutswe na APR FC
Umutoza Mulisa Jimmy yishimiye abakinnyi bashya
Rwabuhihi Aimee Placide wazamukiye mu Ishuri ry'umupira w'amaguru ry'Isonga ari u bigaragaje umwaka ushize wa shampiyona mu bakina mu mutima wa ba myugariro
Mu myitozo kuri Stade ya Kigali
Rwabuhihi asezera kuri Team Manager wa APR FC Lt. Col. Sekaramba Sylvestre
Bajyanye n'ikipe yose mu mwiherero i Shyorongi bitegura Cecafa Kagame Cup 2019
Niyomugabo Jean Claude wakiniraga AS Kigali inyuma ku ruhande rw'ibumoso ategerejweho guhanganira umwanya na Imanishimwe Emmanuel (Mangwende)
Ikipe yasubiye i Shyorongi mu mwiherero

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza