Indege nto yari itwaye abakinnyi ba Palmas ku mukino w’igikombe cy’igihugu muri Brésil ku Cyumweru, byatangajwe ko yakoze impanuka ntihagira urokoka.
Ibinyujije kuri Instagram, iyi kipe yatangaje ko umuyobozi wayo, Lucas Meira n’abakinnyi Lucas Praxedes, Guilherme Noe, Ranule na Marcus Molinari, bose bitabye Imana bazize impanuka.
Umupilote wari utwaye iyi ndege, Wagner, na we yahitanywe n’iyi mpanuka.
Abari muri iyi ndege bari berekeje i Goiania, hafi mu bilometero 800, aho Palmas yari gukinira na Vila Nova kuri uyu wa Mbere muri Copa Verde.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brésil ryemeje ko uyu mukino wasubitswe.
Ikinyamakuru Globo Esporte cyatangaje ko indege yaguye nyuma y’iminota mike ihagurutse.

======================================================
Arsenal na Liverpool zasezerewe muri FA Cup
Arsenal ifite igikombe giheruka cya FA Cup ndetse akaba ari yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi, yasezerewe ku wa Gatanu itsinzwe na Southampton igitego 1-0.
Umukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku Cyumweru, Manchester United isezerera Liverpool iyitsinze ibitego 3-2, byatumye ikipe y’umutoza Jürgen Klopp ikomeza kugira igitutu cyo kutabona intsinzi muri uyu mwaka.
Tombola y’ijonjora rya gatanu (1/8) yabaye ku Cyumweru, yagaragaje uburyo amakipe azahura mu mikino izaba ku wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021.
Uko tombola yagenze:
- Swansea vs Manchester City
- Everton vs Wycombe/Tottenham
- Barnsley vs Chelsea
- Wolves vs Southampton
- Sheff Utd vs Bristol City
- Manchester United vs West Ham
- Burnley vs Bournemouth/Crawley
- Leicester City vs Brighton


======================================================
Mesut Özil yemejwe nk’umukinnyi wa Fenerbahçe
Bidasubirwaho, Arsenal yatangaje ko Mesut Özil atakiri umukinnyi wayo ahubwo yatanzwe muri Fenerbahce yo muri Turukiya, ku buntu.
Özil w’imyaka 32, yemejwe nk’umukinnyi mushya wa Fenerbahce ku Cyumweru, ashimira abafana ba Arsenal uburyo bamushyigikiye mu myaka irindwi n’igice yabaye mu Bwongereza.
Yagize at “Uburyo nashyigikiwe n’ikipe n’abafana mu gihe cyose nabaye hano byari byiza kandi ni ikintu nzakomeza kuzirikana kandi nishimira.”
“Turi kumwe, twatwaye ibikombe bwa mbere mu myaka myinshi ndetse turema ibyiyumviro bizamara igihe. Abafana ba Arsenal bazampora ku mutima.”
Ku Cyumweru, Özil yafotowe ari mu myitozo ya Fenerbahce, ni nyuma y’uko ubwo yageragayo, yabanje kujya mu kato.
Uyu mukinnyi wakiniye Real Madrid yaherukaga gukinira Arsenal muri Werurwe, ariko ntiyigeze ashyirwa mu bakinnyi bari gukina Premier League na Europa League muri uyu mwaka w’imikino.


======================================================
Arsenal ishobora kongeramo Martin Ødegaard
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza, byemeje ko Arsenal yamaze kumvikana na Real Madrid ku itirwa rya Martin Ødegaard.
Bivuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 22, azerekeza muri Arsenal muri iyi Mutarama, akayikinira kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2021 ndetse ashobora gukorerwa ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Mbere.
Nubwo Ødegaard yifuzaga gutizwa muri Real Sociedad, ikipe ye yahisemo Arsenal izishyura miliyoni £2.5 yo kumutira.
Nibiramuka birangiye, Martin Ødegaard araza kuba umukinnyi wa kabiri Real Madrid itije Arsenal nyuma ya Dani Ceballos.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunguye muri uku kwezi, ni byinshi bikomeje kuvugwa mu makipe atandukanye.
Football London yanditse ko Arsenal ishobora kugura Umunya-Argentine Emiliano Buendia w’imyaka 24 mu gihe Manchester United ishobora gutiza Jesse Lingard w’imyaka 28 muri West Ham nk’uko ESPN yabitangaje.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!