Abakinnyi ba Rayon Sports bubakiwe amacumbi, ubuyobozi buhabwa aho gukorera

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kamena 2019 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kitari gito Rayon Sports ihindagura aho gukorera umwiherero ndetse idafite ahantu hihariye hazwi ubuyobozi bwayo bubarizwa, Uruganda rwenga Ibinyobwa rwa Skol rwubakiye iyi kipe amacumbi n’ibiro byo gukoreramo.

Amacumbi y’abakinnyi ba Rayon Sports n’ibiro by’ubuyobozi bwayo, byubatswe na Skol mu Nzove ahari n’ikibuga ikoreraho imyitozo.

Aya macumbi agezweho azaba yujuje buri kimwe, aho abakinnyi bazajya bakorera umwiherero mu gihe bitegura umukino runaka ndetse hashyizwe restaurant n’ivuriro rito rizajya ribafasha mu gihe bibaye ngombwa.

Uretse amacumbi y’abakinnyi, Uruganda rwa Skol rwubakiye kandi iyi kipe rubereye umuterankunga ibiro byo gukoreramo, aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yaje kuhasura muri gahunda igamije gufasha amakipe kubaho kinyamwuga, igasanga hameze neza.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa byose ko bizatahwa ku mugaragaro ku wa Gatanu mu muhango uzabera mu Nzove guhera saa 15:00, ubwo hazaba hanishimirwa Igikombe cya Shampiyona iyi kipe iherutse kwegukana ku nshuro ya cyenda.

Kuri uwo munsi kandi ni nabwo hazahembwa umukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports mu kwezi kwa Gatanu, igikorwa cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ariko kigahurirana n’imyiteguro y’umukino iyi kipe izahuramo na Marines mu Gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kane.

Skol itera inkunga Rayon Sports guhera muri Gicurasi 2014, aho yanayubakiye ikibuga cy’imyitozo giherereye ku cyicaro cy’uru ruganda mu Nzove.

Abakinnyi ba Rayon Sports bubakiwe amacumbi na Skol mu Nzove
Ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo bwubakiwe aho gukorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza