Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo mu gahinda k’urupfu rwa mugenzi wabo (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Mutuyimana Evariste wari umukinnyi wa Rayon Sports, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Urupfu rwa Mutuyimana w’imyaka 29 rwabaye inkuru mbi ku bakinnyi n’abakunzi ba Rayon Sports dore ko bitegura umukino w’igikombe cy’Agaciro Development Fund bazakina na AS Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nzeri 2017.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame usanzwe ari na Kapiteni w’iyi kipe,yavuze ko mugenzi we bafatanyaga kurinda izamu yari afite ikibazo amaranye igihe.

Yagize ati “Hari igihe yajyaga afatwa n’indwara tutazi ubwoko bwayo ariko ijya kumera nk’igicuri akagwa hasi. Rimwe na rimwe twabaga turi mu mwiherero akagira ikibazo tugahita tumufata, ubundi abaganga bakaza bakamwitaho akongera akagarura imbaraga. Mu gitondo (kuri uyu wa Kabiri) rero byashoboka ko yahuye n’iki kibazo akabura umufasha kuko mukuru we babana atari mu rugo.”

Rayon Sports yari ifite imyitozo mu gihe hamenyekanaga inkuru y’urupfu rwa Mutuyimana, abakinnyi bageze ku kibuga cyo ku Mumena bakora imyitozo yoroheje.

Aba bakinnyi bahise bajya mu ngo zabo biteganyijwe ko saa kumi n’imwe, bose bajya aho yari atuye i Nyamirambo hafi ya Cosmos.

Ndayishimiye Eric Bakame ni we wagiye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho umurambo wajyanywe gusuzumwa ngo hamenyekanye icyamwishe.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo yoroheje
Rayon Sports iritegura gucakirana na AS Kigali mu irushanwa rya Agaciro Development Fund
Imyitozo bakoze yiganjemo iyo kunanura imitsi
Abafana ba Rayon Sports bari baje kureba ikipe yabo kuri Stade ya Mumena i Nyamirambo
Uwari Umutoza Wungirije muri Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti (ibumoso) aganira n'uw'abanyezamu, Nkunzingoma Ramadhan
Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame (hagati) aganira n'umutoza w'abazamu, Nkunzingoma Ramadhan (ibumoso)
Uhereye ibumoso: Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdoul na Mukunzi Yannick nyuma y'imyitozo
Abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports mu gahinda k'urupfu rwa Evariste Mutuyimana witabye Imana
Abakinnyi ba Rayon Sports barasura aho Mutuyimana, witabye Imana, yari acumbitse ku mugoroba

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza