00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye guhabwa miliyoni 5 Frw z’ishimwe

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC bufatanyije n’ubw’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) nk’umufatanyabikorwa mukuru wayo, bugiye guha abakinnyi agahimbazamusyi bwabemereye mbere y’itangira rya Shampiyona.

Mbere y’uko Shampiyona itangira, ubuyobozi bwa Rayon Sports FC ndetse n’uruganda rwa SKOL Ltd, bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi mu gihe baba bageze mu makipe umunani ya mbere no mu gihe baba babashije kugera mu makipe abiri ya mbere.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 ari bwo abakinnyi ba Rayon Sports FC bazahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi bemerewe mbere yo gutangira Shampiyona.

Abakinnyi ba Rayon Sports FC bemerewe agahimbazamusyi ka miliyoni 5 Frw mu gihe baba bageze mu makipe umunani ya mbere, hanyuma babasha kugera mu makipe abiri ya nyuma bagahabwa andi miliyoni 7 Frw.

Rayon Sports FC yazamutse mu makipe umunani ya mbere azahatanira igikombe nyuma yo kuyobora itsinda rya kabiri n’amanota icyenda mu mikino itandatu yakinnye.

Abakinnyi ba Rayon Sports FC bagiye guhabwa miliyoni 5 Frw z'agahimbazamusyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .