Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Kamena 2018 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports idahagaze neza muri shampiyona, iravugwamo umwuka mubi aho igice kimwe cy’abakinnyi cyamaze kumenyesha abayobozi ko kitagishaka umutoza Ivan Minnaert.

Yaba iri mu bihe byiza cyangwa ibibi, biragoye ko Rayon Sports yamara amezi atatu umwuka ari mwiza, abakinnyi, abatoza, abayobozi, abafana n’abaterankunga batahiriza umugozi umwe.

Nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi, umwuka mubi wongeye kuzamuka muri iyi kipe idahagaze neza muri shampiyona aho itsinda ry’abakinnyi batishimye, bamaze kumenyesha ubuyobozi ko badashaka umutoza Ivan Minnaert.

Mu bakinnyi batanu baganiriye na IGIHE, babiri bahurije ku kuba umutoza ‘abavangira ndetse agira abakinnyi be, akunda anahoza mu kibuga kabone n’iyo baba batameze neza’ ikaba ari imwe mu mpamvu ziri gutuma umusaruro ukomeje kubura.

Umwe yagize ati “Nitwe twisabiye ko umutoza agenda. Hari ibyemezo afata ukabona ko ashaka guteranya abakinnyi.”

Undi wo mu bashyigikiye umutoza, yagize ati “Njye ndi muri Rayon Sports nk’umukinnyi, nta kidasanzwe umutoza adusaba uretse kwitanga, tugakina. Gusa iyo urebye ibyo abakinnyi bamwe bari gukora, ubona ko hari ikibazo, nta bushake bashyiramo.”

Nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Amahoro, nk’uko bisanzwe abayobozi barimo Umunyamabanga Itangishaka King Bernard n’abahagarariye amatsinda y’abafana, bagiye kwakira ikipe ku Kimihurura.

Nk’uko umwe mu bari bahari yabibwiye IGIHE, mu gihe bari bamaze kwicara, batangiye kwiyakira, haje uwitwa Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports ikiyoborwa na Gacinya Dennis, wavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatatu, Ivan (nawe wari uhari) atazaba akiri umutoza w’iyi kipe.

Ayo magambo yateje ikibazo hagati y’abari bagiye kwakira ikipe, bamwe bemeranywa na Rutagambwa ariko ngo Itangishaka King ababwira ko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwirukana umutoza kuko Atari bo bayobozi ahubwo bagomba gutegereza Perezida Muvunyi, umaze iminsi hanze y’igihugu akaba agomba kuza kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena akaba ariwe uzanzura icyakorwa.

Umwuka mubi nturi mu bakinnyi n’abayobozi gusa kuko n’abafana ku mukino w’Amagaju FC bavugirije induru umutoza bamwereka ko batamwishimiye ndetse ku nshuro ya mbere uyu mwaka, ntibigeze bakomera ikipe amashyi nk’uko basanzwe babigenza.

Rayon Sports igifite urugamba rukomeye mu gushaka igikombe cya shampiyona gisa n’igikomeje kuyijya kure, igomba gusura Musanze FC tariki 8 Kamena mu mukino wa nyuma mu y’ibirarane, bikaba biteganyijwe ko ikora imyitozo mu Nzove saa 15:00 kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports yongeye kuvugwamo umwuka mubi
Ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Amagaju FC hari abafana mbarwa
Abakinnyi bamwe bamaze kubwira abayobozi ko batagishaka umutoza Ivan Minnaert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza