Abakinnyi ba PSG bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Mata 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batandukanye bakinira Paris Saint- Germain yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa barimo Kylian Mbappé, bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Ikipe ya Paris Saint-Germain ihagarariwe n’abakinnyi barindwi barimo Kylian Mbappé, yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe.

Ni ubutumwa bw’amashusho y’amasegonda 28, aho aba bakinnyi bose uko ari barindwi bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bakinnyi bagira bati “Twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Turunamira abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe kandi turazirakana imbaraga n’umurava by’abarokotse.”

Bakomeza bagira bati “Nyuma y’imyaka 27, u Rwanda ni igihamya cy’uko ikiremwamuntu gifite imbaraga zo kwihangana no guhinduka kandi gishobora kuvuka bundi bushya nyuma y’ibyago bikomeye.”

Aba bakinnyi bavugira kandi hamwe ijambo “Kwibuka” mbere y’uko Kylian Mbappé asoza agira ati “Twibuke twiyubaka.”

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Mu biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo, hemejwe ko iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye.

Byari biteganyijwe ko ibikorwa by’iryo shuri bizatangira mu Ukwakira 2020, ariko bikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Abakinnyi ba Paris Saint-Germain barimo Kylian Mbappé bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .